Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zigiye kongera kugaba ibitero bikomeye kuri Iran, mu gihe amakimbirane hagati y’ibihugu byombi akomeje gufata indi ntera.
Trump yavuze ko muri icyo gitero Amerika izatera Iran bikomeye ndetse ko ibitero bizakomeza no ku munsi ukurikiyeho. Nyuma y’aya magambo, Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwemeje ko bwatangiye ibitero bushimangira ko bugamije kugabanya ubushobozi bwa Iran bwo kugaba ibitero ku basivili no ku bwato bukoresha inzira ya Hormuz.
Amerika yanatangaje ko yongeye gushyiraho icyemezo cyo gufunga ibyambu bya Iran, ndetse Trump avuga ko igihugu cye kizajya cyiyita “Umurinzi w’umuhora wa Hormuz”, anatangaza ko imizigo yose izajya inyuzwa muri iyo nzira izacibwa umusoro wa 20%.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yahise anenga ayo magambo ya Trump, avuga ko niba koko kurinda inzira y’ubwikorezi ari serivisi igomba kwishyurwa, Iran na yo yakwishyuza ariko ku giciro kiri hasi kurusha 20%.
Ibi bibaye mu gihe impande zombi zikomeje kugabanaho ibitero nyuma y’uko agahenge kari kashyizweho muri Mata karangiye. Amerika ivuga ko yibasiye ibirindiro byinshi bya Iran, mu gihe Iran yatangaje ko yagabye ibitero ku birindiro bya Amerika biri muri Bahrain, Jordan, Kuwait na Oman.
Trump yongeye no gukangisha gusenya Pickaxe Mountain, ahakekwa ko Iran yubaka uruganda rw’ibanga rutunganya uranium hafi ya Natanz.
Nubwo intambara yongeye gukaza umurego, Trump yavuze ko ibiganiro bigamije gushaka umuti urambye bikomeje, mu gihe Iran na yo yatangaje ko ikomeje kuganira n’abahuza barimo Qatar, Pakistan na Oman kugira ngo hirindwe ko amakimbirane arushaho gukomera.
Kuva imirwano yongeye kubura, ibitangazamakuru bya Iran bivuga ko abantu nibura 25 bamaze gupfa, mu gihe Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yagaragaje impungenge zikomeye ku bukana bw’iyi ntambara, asaba impande zombi kwirinda ibikorwa byarushaho guhungabanya umutekano w’akarere.


