Trump asize afatiye ibihano abayobozi bo muri Tanzania

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu gihe haburaga umunsi umwe ngo asimburwe kuri izi nshingano, kuri uyu wa 19 Mutarama 2021 yashyiriyeho abayobozi bakuru muri Tanzania ibihano.

Nk’uko The East African yabitangaje, ibi bihano ni iby’uko aba bayobozi batavuzwe mu mazina n’umubare, batakongera guhabwa viza bitewe n’uruhare bashinjwa mu “migendekere mibi y’amatora y’Umukuru w’Igihugu” yabaye tariki ya 28 Ukwakira 2020.

Icyo gihe Perezida Magufuli ni we watsinze aya matora ku majwi 84%, akurikirwa na Tundu Lissu ubu uri mu buhungiro, wagize amajwi 13%, abandi bakandida 12 bagabana asigaye.

USA ivuga ko muri aya matora, abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi batotejwe, bateshwa agaciro, baranafungwa. Iti: “Hakozwe ibitemewe mu matora, interineti yakuweho, abanyamakuru batewe ubwoba, urugomo rw’inzego zishinzwe umutekano rwatumye aya matora aburamo ubwisanzure no kutabogama.”

Iki gihugu gikomeza kivuga ko na nyuma y’amatora, imiryango irengera rubanda yakomeje kuba mu kaga, abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bamwe bahunga igihugu, bitewe no kutizera umutekano wabo.

Nyuma yo guhana aba bayobozi, USA yavuze ko izakomeza gukurikirana ibiri kubera muri Tanzania, ndetse ngo ntizarekera gufatira ibihano abakomeje kutubaha amahame ya demukarasi, bakanakandagira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Trump asize afatiye ibihano abayobozi bo muri Tanzania
    Ariko abanyamerica ni abiyemezi ubwo c amatora y’iwabo ayobewe akavuyo kayabayemo?kdi niwe wagateye(akavuyo)none arihandagaje ngo afashe ibihano kumatora yabaye TZ!

  2. Trump asize afatiye ibihano abayobozi bo muri Tanzania
    Ariko abanyamerica ni abiyemezi ubwo c amatora y’iwabo ayobewe akavuyo kayabayemo?kdi niwe wagateye(akavuyo)none arihandagaje ngo afashe ibihano kumatora yabaye TZ!

  3. Trump asize afatiye ibihano abayobozi bo muri Tanzania
    Ikimuga cyasetse urujyo. Ubuse trump we uwamujyana munkiko, ibyo aherutse gukorera ku nteko ishingamategeko ya USA yabyigobotora?

  4. Trump asize afatiye ibihano abayobozi bo muri Tanzania
    Ikimuga cyasetse urujyo. Ubuse trump we uwamujyana munkiko, ibyo aherutse gukorera ku nteko ishingamategeko ya USA yabyigobotora?

  5. Trump asize afatiye ibihano abayobozi bo muri Tanzania
    ariko kuki abazungu birata hanyuma we wavuze ko atazahererekanya ubuyobozi niwe wakoze demukarasi! kubwajye nakavuze ngo Abayobozi bacu nabo bazishyire hamwe bafatire ibihano abo bazungu ese bo kuki batemera
    gushyira hamwe bakabirukana iwacu ukareba ibyo bavuga ko ataribo basaba imbabazi

  6. Trump asize afatiye ibihano abayobozi bo muri Tanzania
    ariko kuki abazungu birata hanyuma we wavuze ko atazahererekanya ubuyobozi niwe wakoze demukarasi! kubwajye nakavuze ngo Abayobozi bacu nabo bazishyire hamwe bafatire ibihano abo bazungu ese bo kuki batemera
    gushyira hamwe bakabirukana iwacu ukareba ibyo bavuga ko ataribo basaba imbabazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *