Uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko azahita atanga amakarita azwi nka ‘Green Card’yemerera abanyamahanga barangije kaminuza zo muri Amerika kuhatura mu gihe yaba yongeye gutorwa.
Ku wa kane, mu kiganiro yakoreye kuri ‘podcast’ yagiranye n’abashoramari mu yb’ikoranabuhanga rya Silicon Valley, Trump yasezeranyije umuntu wese urangije mu makaminuza yo muri Amerika ari umunyamahanga kuzamuhuha ubwenegihugu.
Trump ati’ “Ndatekereza ntashidikanya ko mu gihe nzaba ntowe nzaha buri munyamahanga uzaba arangije muri kaminuza yo muri Amerika kuzamuha ubwenegihugu’ Green Card.’
Abasesenguzi bavuga ko mu gihe koko yaba atowe agashyira mu bikorwa ibyo avuga, bishobora gutuma umubare munini w’abanyamahanga wiganza muri Amerika.
Ni mu gihe Minisiteri ishinzwe umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ivuga ko abimukira bagera kuri miliyoni 11 baba muri Amerika batabiherewe uburenganzira.
Trump avuze ibi, mu gihe yagiye akunda kuvuga ko abimukira bagomba gusubizwa mu bihugu byabo kuko bangiza umwimerere karemano wa Amerika. Kuri ubu kandi uyu mugabo ubarizwa mu ishyaka ry’Abarepubulike ntiyorohewe n’ibirego bitandukanye aregwa birimo ibyo kubangamira abagore.
Mu minsi ishize Urukiko rw’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatangaje yahamwe n’ibyaha 34 bifitanye isano no kuba mu 2006 yararyamanye na Stormy Daniels wakinaga filime z’urukozasoni, ariko agashaka kubihishira.


