Bwiza
ads

Trump yatashye imbubute mu bihembo bya Nobel

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 9 Ukwakira 2026 saa 16:08
Iminota 1 yo gusoma
Trump yatashye imbubute mu bihembo bya Nobel

1323272

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ntiyegukanye igihembo cy’Amahoro cya Nobel cya 2026, cyahawe Navi Pillay, Umunyafurika y’Epfo uzwi mu guharanira uburenganzira bwa muntu no kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu ryakorwaga muri Afurika y’Epfo rizwi nka Apartheid.

Komite ishinzwe gutanga ibihembo bya Nobel yatangaje ko Navi Pillay ari we wegukanye iki gihembo ku wa 9 Ukwakira 2026. Ibihembo by’uyu mwaka byatangiye gutangwa ku wa 5 Ukwakira bikazasoza ku wa 12 Ukwakira 2026.

Nyuma yo kumenya ko atatsinze, Trump yagaragaje kutishimira umwanzuro wa komite abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, aho yayishinje gusuzuguza igihembo cya Nobel. Icyakora, komite ntiyigeze igaragaza niba Trump yari mu bakandida bahataniraga iki gihembo.

Umuyobozi wa komite ya Nobel, Jørgen Watne Frydnes, yavuze ko badatangaza amakuru ku bakandida batsinzwe, keretse hashize imyaka 50. Yongeyeho ko komite yigenga kandi ko nta sano ifitanye na Guverinoma ya Norvege.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.