Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yanze ubusabe bwa Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin bwo kumuhuza na Iran mu rwego rwo gukemura umwuka mubi uri hagati ya Iran n’Isiraheli.
Mu kiganiro Trump yagiranye na Fox News, yavuze ko Putin yamuhamagaye amwizeza ko ashobora kugira uruhare mu gushaka amahoro, ariko amusubiza ati: “Simfitanye ikibazo na Iran, mfitanye ikibazo nawe.”
Trump yakomeje ashimangira ko nta buhuza bwa Putin bushobora gutekerezwaho igihe u Burusiya bukomeje ibikorwa by’intambara muri Ukraine, aho yavuze ko abasirikare barenga ibihumbi bitandatu bishwe mu cyumweru gishize.
Abasesenguzi mpuzamahanga basanga Putin ashaka kwerekana ko u Burusiya bushobora kuba umuhuza w’amahoro, ariko Trump we yavuze ko icyo akeneye ari ko u Burusiya buhagarika intambara, mbere y’uko hatekerezwa ku bufatanye ubwo ari bwo bwose.
Trump kandi yavuze ko agahenge kari kashyizweho hagati ya Iran n’Isiraheli kongera guhungabana ubwo Isiraheli yatangaje ko Iran yongeye kurasa ibisasu. Ibi byatumye Trump avuga ko “ibihugu byombi byamutesheje umutwe,” anavuga ko atishimiye cyane imyitwarire ya Isiraheli.


