Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko ababajwe n’imyitwarire ya Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin mu ntambara ya Ukraine, ariko ko atareka burundu kuganira na we.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Trump yavuze ko yigeze kwizera ko hari amahirwe yo kurangiza intambara, ariko buri gihe ibintu bikajya ku munzani mubi. Yagize ati: “Twari hafi yo kugera ku masezerano inshuro enye zitandukanye, ariko buri gihe hagakurikiraho ibitero bishya.”
Yabivuze nyuma y’itangazo rishya ryo kohereza intwaro muri Ukraine, anashyiraho igihe cy’amezi hafi abiri ku Burusiya ngo bucecekeshe intambara, bitaba ibyo agashyiraho ibihano bikarishye by’ubukungu.
Trump yashimangiye ko nubwo yigeze kunenga NATO, kuri ubu ayibonamo imbaraga n’ubushake bwo kwirwanaho, ati: “NATO irimo kwishyura ibyo ikeneye kandi irakataje.”
Yanagarutse ku kuba yararokotse igitero cyamugabweho muri Pensilivaniya umwaka ushize, avuga ko adashaka gutekereza ku buryo cyamuhinduye, kuko ngo ari ikintu cyahindura ubuzima burundu.
Yavuze kandi ko arimo gukora ibishoboka byose ngo ashyireho gahunda yo gucyura abimukira binjiye muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko, avuga ko ibihumbi bamaze koherezwa muri El Salvador no mu bindi bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo.
Trump yanatangaje ko yiteguye kugirira uruzinduko rwa kabiri rw’ikirenga mu Bwongereza mu kwezi kwa Nzeri, aho azahura n’Umwami Charles III, avuga ko amwubaha cyane.
Iri tangazo rije mu gihe u Burusiya bwongereye ibitero bya drone na misile ku mijyi ya Ukraine, bikaba byaragwiriye cyane abasivile. Perezida Putin we avuga ko ashaka amahoro, ariko ko intandaro y’intambara ikwiye kubanza gukemurwa.


