Umukandida wiyamamariza kongera kuyobora Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, akomeje gusaba Abanyekongo kutazatora Moà¯se Katumbi kuko ngo ntashobora kuvuga ko u Rwanda rwateye igihugu cyabo.
Kuva Tshisekedi yatangira kwiyamamaza tariki ya 19 Ugushyingo 2023, yavuze ko ahanganye n’abakandida boherejwe n’amahanga, abo ngo bakaba bashaka kuzashyira RDC mu maboko y’ibindi bihugu.
Tshisekedi icyo gihe yabwiye abari bateraniye muri sitade Martyrs i Kinshasa ko bazamenya abo bantu mu buryo bworoshye, kuko badashobora kuvuga “umwanzi uri kutwicira abavandimwe na bashiki bacu mu burasirazuba.”
Uyu Mukuru w’Igihugu ntiyigeze avuga izina ‘Katumbi’ ariko yavuze ku ntego uyu mukandida mugenzi we yihaye yo kurangiza ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa RDC mu mezi 6 gusa. Byahise byumvikana ko ari we avuga, kuko nta wundi wigeze atangariza Abanyekongo gukemura iki kibazo mu mezi 6.
Kuri uyu wa 25 Ugushyingo, Tshisekedi yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu mujyi wa Gemena, mu ntara ya Sud Ubangi, yongera gushinja Katumbi kuba umukandida w’amahanga, abishingira ku kuba ngo atavuga ‘u Rwanda’.
Tshisekedi yagize ati: “RDC ni igihugu cyacu. Tugomba kukirinda, tukakirinda abakandida b’amahanga. Niba mushaka kubamenya, biroroshye. Mubabaze uwateye uburasirazuba bwa Congo. Nibatababwira byeruye ko ari u Rwanda na Perezida warwo, muzumva byihuse ko ari abakandida bashyigikiwe n’abanyamahanga.”
Katumbi we, kuri uyu wa 25 Ugushyingo ubwo yiyamamarizaga mu mujyi wa Butembo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yavuze ko umukandida w’amahanga ari Tshisekedi ukorera ingendo nyinshi mu mahanga. Ati: “Bavuga ko ndi umukandida w’amahanga. Bakora ingendo zingana iki? Njyewe ndi umukandida w’ibikorwa. Nzubaka imihanda, nzabaha ubushobozi.”
Tshisekedi ari kwibasira Katumbi kuko ni umwe mu bakomeye bahanganye, cyane ko uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi aherutse kubona abamushyigikira, barimo Augustin Matata Ponyo na Delly Sessanga bari baratanze kandidatire. Gusa ari gukoresha ibirego Leta y’u Rwanda iteye utwatsi inshuro nyinshi, ahubwo ikamushinja kunanirwa inshingano afite ku Banyekongo.



One Response
Tshisekedi akomeje gusaba Abanyekongo kudatora Katumbi, amuhora u Rwanda
ikiricyo KIROMBO film yamurangiranye