Kuva hashyirwa ahagaragara igice cy’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yo ku itariki ya 20 Ukuboza, igice cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyongereye ibirego kuri Komisiyo Yigenga y’Amatora (CENI), ndetse n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bushaka manda ya kabiri.
Uheruka gutunga intoki izi nzego ni Umuvugizi wa Moà¯se Katumbi, Olivier Kamitatu, ushinja ubutegetsi bwa Tshisekedi gushaka kuguma ku butegetsi bushyiraho urwego rw’uburiganya kuva kuri CENI kugeza mu rukiko rw’itegeko nshinga.
“… Imiryango yose ishinzwe inzira y’amatora iyobowe gusa n’abagize umuryango wo mu bwoko bwa Félix Tshisekedi. Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rero ni rwo zingiro rw’ubutegetsi bw’ikibi, ”ibi bikaba byavuzwe na Kamitatu wahoze ari Perezida w’Inteko ishinga amategeko.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuri uyu wa Gatatu, bagerageje gukora imyigaragambyo yo kwamagana amatora yabaye ariko igipolisi cyibatatanya gikoresheje ingufu z’umurengera.
Martin Fayulu hamwe n’abandi bakandida perezida bane bavuze ko iyi myigaragambyo yari igamije kwamagana “ikinyoma cy’amatora no gusaba ko amatora yasubirwamo mu nzego zose”.
Mbere yaho, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Peter Kazadi yerekanye mu kiganiro yakoranye na mugenzi we w’itumanaho n’itangazamakuru, Patrick Muyaya, ko guverinoma nkuru yategetse inzego zose z’umutekano guhangana n’umuntu wese ushaka guhungabanya amahoro y’abaturage ba Congo muri iki gihe.
Peter Kazadi yibukije ko iyo myigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora by’agateganyo itemewe.



2 Responses
Tshisekedi arashinjwa gushyira abo mu bwoko bwe gusa muri CENI n’urukiko rw’itegeko nshinga
Ubuze icyo atuka inka, agira ati dore icyo gicebe cyayo.
Baratsinzwe nibemere
Tshisekedi arashinjwa gushyira abo mu bwoko bwe gusa muri CENI n’urukiko rw’itegeko nshinga
Ese bakwemeye kibatsunzwe bakareka gusanza utugeri, kitsekedi akabayibora,