Tshisekedi mu ngendo hanze ya RDC kubera umwuka mubi n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ategerejwe i Luanda muri Angola mu ruzinduko agomba kugirira muri iki gihugu.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Gashyantare ni bwo byitezwe ko Tshisekedi agera i Luanda, aho aza guhurira na mugenzi we Manuel João Lourenço.

Byitezwe ko aba bombi baganira ku kibazo cy’umwuka mubi umaze igihe hagati ya Congo Kinshasa n’u Rwanda, ndetse n’ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu nk’uko itangazamakuru ryaho ribivuga.

Perezida Lourenço Tshisekedi ari bujye kugisha inama, mu Ukwakira umwaka ushize yahawe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe inshingano zo gukomeza ubutumwa bwe nk”umuhuza mu biganiro byubaka hagati y’ibihugu bibiri by’abavandimwe, RDC n’u Rwanda.”

Ni nyuma y’igihe ibihugu byombi birebana ay’ingwe ahanini kubera ikibazo cy’umutwe wa M23 Kinshasa ishinja Kigali guha ubufasha.

Ku itariki ya 23 Ugushyingo 2022 Perezida Lourenço yayoboye inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere yari igamije gukemura ikibazo cya M23 na Leta ya Congo; gusa kugeza ubu impande zombi ntizirabasha kubahiriza imyanzuro yayifatiwemo irimo uwo guhagarika imirwano imaze igihe izisakiranya.

Uruzinduko Perezida Félix Tshisekedi akorera i Luanda ni urwa gatatu ari buze kuba agiriye mu mahanga mu minsi itatu ishize.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Tshisekedi yari i Bujumbura mu Burundi, aho yari yitabiriye inama yiga ku bibazo by’igihugu cye yamuhuje na bagenzi be bayobora ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama yitsa ku “guhagarika imirwano” ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Congo by’umwihariko hagati y’Ingabo za Leta zifatanyije n’indi mitwe nka FDLR na Mai Mai, ihagarara, hanyuma inzira y’ibiganiro akaba ari yo ikurikizwa.

Tshisekedi ku Cyumweru kandi yari mu mujyi wa Oyo muri Congo-Brazzaville, aho yakiriwe na Perezida Denis Sassou N’guesso baganira ku kibazo cy’umutekano muke uri mu RDC ndetse n’umwuka mubi wayo n’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *