Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’undi mukuru w’Igihugu utaramenyekana, bari mu bashyitsi b’imena bagombaga kwitabira inama abarwanya Leta y’u Rwanda bagombaga guhuriramo i Kinshasa.
Ni inama byari byitezwe ko iba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Nyakanga 2023, mbere yo gusubikwa ikimurirwa ku yindi tariki itaramenyekana.
Abagombaga kuyitabira ni abarwanya Leta y’u Rwanda bo hirya no hino ku Isi bibumbiye mu rugaga bita ko “ruharanira ineza y’Abanyarwanda”.
Umuvugizi w’uru rugaga, Dr Charles Kambanda, yabwiye Radiyo yitwa itahuka [y’abarwanya Leta y’u Rwanda] ko kidobya yatumye iriya nama isubikwa ari inama y’inyabune yahurije abakuru b’ibihugu by’akarere i Luanda muri Angola, ku wa 27 Kamena 2023.
Ati: “ibibazo [byatumye basubika inama yabo] byavutse nyuma y’inama [y’inyabune] abakuru b’ibihugu bakoreye muri Angola.”
Uyu mugabo yavuze ko mu bagombaga kwitabira inama yabo harimo Perezida Tshisekedi n’undi muperezida atatangaje amazina, gusa kuba aba bombi batabashije kuboneka bituma bahitamo gusubika inama yabo.
Yagize ati: “Perezida wa Congo n’undi muperezida twari dufitiye icyizere cy’uko azaba ari muri iyo nama yacu bose ntabwo bashoboye kuza muri iyi nama.”
Dr Kambanda yavuze ko mu mpamvu zatumye Tshisekedi ataboneka, ari uko mu mpera z’iki cyumweru agomba guhurira mu yindi nama n’abarimo ba Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Joà£o Lourenà§o wa Angola na Hage Geingob wa Namibie yiga ku bibazo bya Congo.
Yavuze ko nyuma y’uko Tshisekedi na mugenzi we badashoboye kuboneka, nk’abarwanya Leta y’u Rwanda bagize amahitamo atatu arimo kuba bakora inama yabo bariya bombi badahari; gusa basanga “mu buryo bwa Politiki byaba atari byiza.”
Yakomeje agira ati: “Twaravuze duti ‘byaba byiza bose baramutse bahari’. Urabona iyo abakuru b’ibihugu bahari cyangwa Umukuru w’Igihugu ahari, hari benshi baba bahari nk’itangazamakuru.”
“Rero twaravuze duti ‘aho kujya gukorera inama hariya kandi badahari bose uko tubifuza, birangira iyo ‘option’ [amahitamo tutayemeye].”
Mu yandi mahitamo harimo gutegerereza Tshisekedi i Kinshasa kugeza ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha ubwo azaba yavuye mu nama afitanye na bagenzi be, gusa na byo biza kugorana bijyanye no kuba byafata igihe kirekire kandi abagombaga kwitabira inama bafite gahunda zitandukanye.
Dr Kambanda avuga ko we na bagenzi be banapanze kuba baba bavuye muri Congo hanyuma bakazahagaruka ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha kugira ngo bakore inama ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, na byo baza gusanga bivunanye.
Yavuze ko amahitamo ya nyuma bagize ari ayo gusubika inama, hanyuma bakazayisubukura ikindi gihe ubwo Tshisekedi na mugenzi we bazaba bamaze kuboneka.
Amakuru BWIZA yamenye ni uko Perezida Félix Antoine Tshisekedi ubwe ari we wemeye guha bariya barwanya Leta y’u Rwanda indege yo kubazana muri RDC ndetse n’aho gukorera inama hatekanye.
Ni Tshisekedi wigeze gutangaza ko ashyigikiye umugambi wo kuvanaho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame yakunze kugaragaza nk’umwanzi ruharwa igihugu cye gifite.
Uyu Mukuru w’Igihugu cya RDC mu mwaka ushize yabwiye urubyiruko rwo mu gihugu cye ko “Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ni abavandimwe na bashiki bacu. Mbere na mbere bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore. Ntaho bahuriye n’ibyo abayobozi babo babashyiraho. Ntimukabafate rero nk’abanzi, ahubwo ni abavandimwe bakeneye ubufatanye bwacu mu kwikiza no gukiza Afurika abo bayobozi babasubiza inyuma.”
Mu bo byari byitezwe ko bagomba kwitabira iriya nama y’i Kinshasa harimo Eugène Gasana muri Gicurasi wakiriwe i Kinshasa na Tshisekedi.
Kugeza ubu ntiharamenyekana ibyo aba bombi baganiriye; gusa bitekerezwa ko uriya wahoze ari umudipolomate w’u Rwanda yari muri gahunda yo gutegura iriya nama.


