GridArt_20250428_150221913

Tshisekedi na Habyarimana: Ingengabitekerezo zimwe n’amateka asa

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hari imishyikirano i Doha hagati ya Leta ya Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23 utavuga rumwe na yo, Perezida Félix Antoine Tshisekedi akomeje kuzana amananiza.

Iturufu uyu Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye gukoresha ayivoma ku isôoko y’igihe cya Habyarimana Juvenal wategetse u Rwanda.

Akarere k’ibiyaga bigari ntiwavuga ikibazo cya Congo wibagiwe u Rwanda n’u Burundi, kuko ibi bihugu bihurira ku mateka amwe yo kuba byarakoronijwe n’u Bubiligi bucyifuza gukomeza kugira ijambo rikomeye muri aka karere.

Reka ngaruke gato ku nkuru ya Jacques Morel mu gitabo cye (La France au Coeur du Génocide des Tutsi paje 38) ku ijambo BIZIMUNGU Casimir wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yavuze ku wa 8 Ukwakira 1990, aho yavugaga ko abagize FPR ari abatutsi bateye igihugu baturutse hanze yacyo, bazanye icyo yitaga ubuhake.

Ni imvugo isa neza n’iyo Kinshasa ikoresha ivuga ko M23 atari abanye-Congo, ko ahubwo ari umutwe w’iterabwoba waturutse mu Rwanda.

Izi mvugo ni zo zikwirakwizwa n’Abacurabwenge ba Kinshasa nka Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, uw’Itumanaho, Patrick Muyaya ndetse na Tshisekedi ubwe.

Mu bintu bitatu uyu mugabo ashyize imbere mu guhangana n’icyo yita umwanzi waturutse mu Rwanda, birasa n’ibyo Habyarimana yifashishaga ubwo imishyikirano leta ye yahuriragamo na FPR Inkotanyi yabaga yayikuyemo.

Birimo guha imbaraga icyo bitaga Akazu  kwa Habyarimana kari gafitwe mu biganza n’umugore we, Agathe Kanziga. Akazi ko kwa Habyarimana kagiraga umutwe witwa ‘Escadron de la mort’ wagombaga kwikiza abarwanyaga ubutegetsi bwe.

Ibi ni byo biri kuba muri RDC aho Tshisekedi agirwa inama na nyina (Marthe Kasalu), mukuru we Jacques Tshisekedi ndetse n’abandi bantu ba hafi ye bo mu bwoko bwe bw’Abaruba batiteguye kuva ku butegetsi bayoboye manda imwe gusa.

Igisa na Hutu Pawa kwa Tshisekedi

Nk’uko Habyarimana yari azi ko ari guhangana na FPR ku rugamba rw’amasasu, yashinze icyo yise Hutu Power twakwita Satellites MRND. Iyi Hutu Pawa umwanditsi Gérald Prunier yayise PYGMEÉS Politiques, Habyarimana akaba yarayishinze mu rwego rwo gusenya no guca intege amashyaka yamurwanyaga.

Uku ni ko Félix Tshisekedi mu kurwanya amashyaka ubona ashyira mu gaciro yifuza ko habaho ibiganiro na AFC/M23, atangiye kuyareshyareshya ngo bashinge Guverinoma y’ubumwe bw’abanyagihugu; ibishobora kuzasiga habayeho gucikamo ibice kw’amashyaka yari amumereye nabi.

Gushinga imitwe yitwara gisirikare ni indi turufu Tshisekedi yayobotse, na yo akaba ayivoma mu mateka y’u Rwanda muri za 1990 na 1993, aho hashingwaga Interahamwe.

Muri Congo Kinshasa na ubutegetsi  bwashinze imitwe ya Wazalendo irenga 100 yigisha urwango ku mugaragaro, ndetse igahamarira abanye-Congo kwica no kwibasira bagenzi babo bo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, Abanyamulenge ndetse n’Abahema.

Imishyikirano ihangayikishije Akazu ka Tshisekedi

Nk’uko byagenze mu gihe FPR yari itangiye imishyikirano na Leta ya Habyarimana, hari bamwe bari bafite ingengabitekerezo y’amoko mu gisirikare ndetse no muri Leta bahise boherezwa mu kiruhuko.

Aba barimo nk’umujenosideri ruharwa Jean-Baptiste Gatete wabaye bourgmestre wa Komine Murambi, cyo kimwe na ba Colonel nka Serubuga, Rwagafilita na Bagosora Théoneste bari Abagaba Bakuru bungirije mu gisirikare na Jandarumori.

Aba bose umujinya warabasyaga, ku buryo batifuzaga ko habaho ibiganiro by’amahoro byari gutuma babura akazi.

Ni nako bimeze rero mu bari hafi cyane hafi ya Tshisekedi batifuza namba ko bazasezererwa imishyikirano igize icyo igeraho, aho bamwe bajya mu kiruhuko cy’izabukuru, dore ko Corneille Nanga uyobora AFC/M23 yatangaje ko igisirikare cya Congo kigomba kuvugururwa uhereye hasi.

Tshisekedi ari gukina ikarita ya Habyarimana yo mu 1992, mu gihe cy’ibiganiro bya Arusha

Mu 1992, Habyarimana yakinnye ikarita y’inzira ya gatatu ya Hutu power yari ishingiye ku bwoko, ikaba yari kuzamo hagati ya FPR ndetse n’Akazu.

Iyi karita Habyarimana yayikoreshaga kugira ngo akore icyo twakwita ‘Sabotage’ (kwica ibiganiro yifashishije CDR n’interahamwe zakoraga unwicanyi), nyamara hari agahenge kari kemeranyijwe n’impande zombi kugira ngo ibiganiro bibeho.

Urugero, nko ku wa 8 Gashyantare 1993, kubera ubwicanyi bw’Interahamwe na CDR, FPR icyo gihe yagabye ibitero bikomeye byo guhagarika ubwicanyi mu majyaruguru y’igihugu.

Kinshasa na yo iyi karita y’umukino yayiyobotse ishinga imitwe myinshi ya Wazalendo Tshisekedi yihisha inyuma, aho ikora ibikorwa by’ubwicanyi. Kugira ngo atinze ibiganiro apanga izindi turufu zamufasha kurangaza imishyikirano na  AFC/ M23, umutwe wisanga uri mu gahenge ko guhagarika intambara utashyizeho umukono.

Muri make rero, mu busesenguzi bwanjye, Perezida Tshisekedi azakomeza gukina iturufu ze mu rwego rwo gutinza imishyikirano agamije kuguma ku butegetsi.

Ni Tshisekedi byitezwe ko azakomeza kwikiza abo batavuga rumwe, abandi abashyiriraho akayabo k’amadorali yo kubafata cyangwa kubahitana nk’uko mu gihe cya Habyarimana ubwo amasezerano y’amahoro yari ageze kure i Arusha, abari mu mashyaka ashyira mu gaciro, nkaba Gatabazi Felicien (PSD)wari Minisitiri w’imirimo ya Leta yaje kwicwa atashye iwe mu rugo na Escadron de la Mort y’Akazu. Bucyeye bwaho, Bucyana Martin wa CDR na we yiciwe i Butare avuye iwabo i Cyangugu.

Guhanga imitwe ya gisivire yitwaje intwaro, gutoza Interahamwe, kwamamaza imvugo zihembera urwango no kwibasira Abatutsi mu bitangazamakuru no kwegeranya intwaro, ibyo nibyo byari ibirungo by’Imperuka Colonel Theoneste Bagosora yari yaratangaje mbere yaho.

Gushinga Wazalendo, Imvugo z’urwango zibasira abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse no gukwirakwiza intwaro mu baturage bamaze konka ingengabitekerezo ishingiye ku bwoko; ni bimwe mu bintu bishobora gukururira akaga Uburasirazuba bwa Congo Kinshasa mu gihe umuryango mpuzamahanga ndetse n’Akarere byarangara.

Umusesenguzi: RUDAHUNGA Désiré

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *