Tshisekedi ntiyitabira inama ya OIF kubera imirwano ya FARDC na M23

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisisekedi, ntabwo yitabira inama y’umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) ibera i Djerba muri Tunisia, kubera imirwano iri kuba hagati y’ingabo z’igihugu ayoboye n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Muri iyi nama izahuriramo abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagera kuri 31 barimo Emmanuel Marcon w’u Bufaransa, Tshisekedi arahagararirwa na Minisitiri w’Intebe Michel Sama Lukonde wamaze kugera muri Tunisia mu gitondo cy’uyu wa 18 Ugushyingo.

Minisitiri wa RDC ushinzwe ibikorwa by’igihugu mu karere giherereye no muri OIF, Didier Mazenga, yasobanuriye itangazamakuru ko koko Tshisekedi ahagararirwa na Minisitiri w’Intebe kubera umutekano muke uri mu burasirazuba.

Yagize ati: “Twaje hano ku kibuga cy’indege kwakira Nyakubahwa Umukuru wa guverinoma Sama Lukonde, arahagararira ejo Nyakubahwa Perezida Tshisekedi mu nama ya OIF bitewe n’ikibazo cy’umutekano by’umwihariko mu burasirazuba bwa RDC, aho u Rwanda rufasha M23.”

Mu bikorwa by’ingenzi bizaranga iyi nama iraba tariki ya 19 n’iya 20 Ugushyingo harimo itora ry’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, aho Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ahabwa amahirwe yo kwegukana manda ya kabiri kuko ni umukandida rukumbi.

Iyi ni inama mpuzamahanga ya kabiri Tshisekedi asibye yikurikiranya. Iya mbere ni iy’Umuryango w’Abibumbye yabereye mu Misiri, yigaga ku mihindagurikire y’ibihe; ikaba yarafashije abandi bakuru b’ibihugu bya EAC kubona umwanya wo kuganira ku kibazo cy’umutekano w’akarere.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *