gzooxwdwmaot6hf.jpg

Tshisekedi yaba yaranze guhura n’Intumwa Idasanzwe ya EU ku bwende?

Sangiza iyi nkuru

Inama zose zari ziteganijwe zari zigijweyo, kandi inama ya Johan Borgstam na Félix Tshisekedi yemejwe. Icyakora, uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Biyaga Bigari na perezida wa RD Congo ntibabonanye, kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 10 Ukwakira, ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Perezidansi ya Congo yatangaje ariko ko uku gusubika guhura ku munota wa nyuma inama yo mu rwego rwo hejuru ntaho buhuriye n’ikibazo kiri hagati ya Kinshasa na Bruxelles, ahubwo ari ikibazo za gahunda zahuriranye gusa.

gzooxwdwmaot6hf.jpg

Kuwa Gatanu ushize, itariki ya 11 Ukwakira, Johan Borgstam, Intumwa Idasanzwe y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Biyaga Bigari, yasoreje urugendo rwe rwa mbere mu karere mu Rwanda aho nubwo ku wa Kane atashoboye kubonana na Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi i Kinshasa, yashoboye guhura na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame i Kigali.

Nk’uko byatangajwe na Perezidansi y’u Rwanda, ngo ibiganiro by’aba bombi byibanze cyane cyane ku kibazo cy’umutekano mu karere, ingingo Johan Borgstam yaganiriye n’abandi baganiriye igihe yari mu Rwanda.

By’umwihariko yayiganiriyeho na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvénal Marizamunda, wari uri kumwe n’Umuyobozi ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga muri RDF, Brig. Gen. Patrick Karuretwa, n’Umugaba Mukuru wa RDF, Gen. Mubarakh Muganga.

gzmrqsuxmaszr0l.jpg

Inshingano yo gushyigikira “igisubizo kirambye cy’akarere mu gukemura ibibazo n’amakimbirane”

Nubwo Bruxelles itaratangaza ibikubiye mu biganiro intumwa yayo yagiriye i Kigali nk’uko RFI ivuga, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wari ufite, mbere y’uruzinduko rwa Johan Borgstam, wahawe ubwo butumwa, intego yo gushyigikira “ibisubizo by’akarere birambye ku bibazo by’akarere cyane cyane mu burasirazuba bwa DRC.

gzmrqslwuawahq-.jpg

Ku wa Kane, mbere yo gusoza uruzinduko rwe i Kinshasa, uyu Munya- Suede yari yatanze ubutumwa kuri iyi ngingo muri uwo murongo agaragaza ko Ubumwe bw’u Burayi bushyigikiye inzira y’ibiganiro ya Luanda mbere gato y’inama nshya yateguwe muri urwo rwego kuwa Gatandatu, itariki ya 12 Ukwakira. Yahuje abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Congo mu murwa mukuru Luanda, iyobowe na Angola.

Igihe yari i Kinshasa ariko, Johan Borgstam, yashoboye guhura n’abandi bantu bakomeye muri Congo, barimo Sumbu Sita Mambu, uherutse kugirwaintumwa nkuru mu biganiro bya Luanda ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC. Yakiriwe kandi na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije kuko Minisitiri Thérèse Kayikwamba, yari kure. Hanyuma, kuri gahunda ye harimo kandi kugirana ibiganiro na MONUSCO kimwe n’abadipolomate benshi bari i Kinshasa, barimo Ambasaderi wa Amerika muri DRC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *