Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeye kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique giheruka kubitangaza.
Perezida Tshisekedi yemeye ibiganiro n’uyu mutwe, nyuma y’inama aheruka guhuriramo na ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Uhuru Kenyatta wa Kenya.
Ku itariki ya 08 Mata ni bwo aba bakuru b’ibihugu uko ari bane bahuriye i Nairobi mu gihugu cya Kenya, mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano yinjiza Congo Kinshasa mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Amakuru avuga ko uretse gusinya ariya masezerano, ba Perezida Kagame, Museveni, Kenyatta na Tshisekedi banaganiriye ku kibazo cy’umutwe wa M23.
Uyu mutwe muri 2013 watsinzwe n’Ingabo za Congo Kinshasa, mbere y’uko impande zombi zisinyana amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Nairobi mu Ukuboza 2013.
Cyakora cyo mu Ugushyingo umwaka ushize M23 yongeye gusubukura imirwano n’Ingabo za Congo Kinshasa, ishinja Leta y’iki gihugu kutubahiriza ibikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye mu myaka ikabakaba icyenda ishize.
Imirwano ikomeye hagati ya M23 n’Ingabo za Congo (FARDC) iheruka kubera muri Teritwari ya Rutshuru ku wa 27 Werurwe, mbere y’iminsi ibiri ngo RDC yemererwe burundu nk’igihugu kinyamuryango cya karindwi cya EAC.
Nyuma y’iyi mirwano ni bwo Perezida Tshisekedi yemeranyije na Kenyatta kuri ubu uyoboye EAC ko bo na Perezida Kagame na Museveni bazaganira ku kibazo cya M23 ku munsi w’isinya ry’amasezerano yinjiza RDC muri uriya muryango.
Ku wa 24 Werurwe ba Perezida Kagame na Tshisekedi ubwo bari bahuriye i Aqaba muri Jordan, na bwo bari baganiriye ku kibazo cya M23 mbere yo guhurira nanone i Nairobi muri uku kwezi.
Kugeza ubu nta tangazo ryigeze risohorwa ryerekana niba ba Perezida Kagame, Kaguta, Kenyatta na Tshisekedi baraganiriye kuri M23 ndetse n’imyanzuronama baba barafashe.
Cyakora cyo amakuru make yatanzwe n’abantu batandukanye bo muri dipolomasi barimo n’aba hafi ya Tshisekedi, ni uko we na bagenzi be bemeranyije ko hakenewe gushaka igisubizo kitari icya gisirikare.
Abatanze amakuru bavuze ko Perezida Tshisekedi ubwe yiyemeje gutegura ibiganiro n’abarwanyi ba M23.
Ni ibiganiro bishobora gutangira mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere nk’uko Jeune Afrique yabitangaje.
M23 mu minsi ishize yatangaje ko ihagaritse imirwano, nyuma inava mu bice byose yari yarafashe mu rwego rwo kwemerera Guverinoma ya Congo Kinshasa gutegura ibiganiro by’impande zombi.
Uyu mutwe kandi uheruka kurekura abasirikare batatu ba FARDC wari warafatiye mpiri ku rugamba mu rwego rwo kugaragaza ko ushyize imbere gahunda y’ibiganiro.

6 Responses
Tshisekedi yaba yemeye ibiganiro na M23 ku nama za Kagame, Museveni na Kenyatta
Bikomeje kuvugwa ko nta mishyikirano ishoboka hagati ya M23 na Leta ya Kongo. Asubiza Perezida Kagame warushyigikiye cyane ibyo biganiro, Perezida Tshisekedi yibajije impamvu yashyikirana na M23 mu gihe Urwanda rwanze gushyikirana na FDLR. Kongo ihamyako M23 igizwe ahanini n’abanyamahanga bikavugako badashobora kwinjizwa mu ngabo nkuko byigeze kuba mbere kandi bikaba bitaratanze umusaruro mwiza. Umuntu rero yakwemeza ko nta mishyikirano izaba ariko ko iriya ntambara ishobora guhindura imitegekere muri kariya karere!

Umuntu atanga iki ngo comment ye itasibwa?

Knd umutwe mubi urushya akaguru.
Tshisekedi yaba yemeye ibiganiro na M23 ku nama za Kagame, Museveni na Kenyatta
Knd umutwe mubi urushya akaguru.