Tshisekedi yagizwe umuhuza wa Leta ya Chad n’uruhande ruyirwanya

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi yagizwe umuhuza mu mishyikirano y’ubutegetsi bwa Chad n’uruhande ruyirwanya.

Ni icyemezo cyafatiwe mu nama idasanzwe y’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika yo hagati, CEEAC, yabereye i Kinshasa kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022.

Perezida wa RDC ahawe iyi nshingano mu gihe ubutegetsi bwa Chad bwemeye kugirana ibiganiro n’ababurwanya barimo abahagarariye imitwe yitwaje intwaro, hagamijwe kwemeranya ku gihe hazagiraho Perezida uzatorwa n’abaturage.

Umwuka mubi muri politiki ya Chad wafashe intera guhera mu 2021 ubwo Gen. Mahamat Deby yashyirwaga ku butegetsi n’igisirikare, nyuma y’urupfu rwa se, Marshall Idris Deby Itno wiciwe ku rugamba rw’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro.

Perezida Tshisekedi yatangaje ati: “Ndabashimira icyubahiro mumpaye nk’umuhuza wa Chad muri iki gihe cy’inzibacyuho” yongeraho ko yemeye iyi nshingano ikomeye, asezeranya ibihugu bigize CEEAC ko azakora ibishoboka byose kugira ngo agarure amahoro n’umutekano muri Chad.

Uyu Mukuru w’Igihugu yiyemeje gukora iyi nshingano neza mu gihe afite undi mutwaro uremereye wo gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC, irimo M23 imaze amezi ane ifashe umujyi wa Bunagana.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Tshisekedi yagizwe umuhuza wa Leta ya Chad n’uruhande ruyirwanya
    Ntabwo gisekedi yasho
    Bora gukemura ibyo
    Mugihugu ca chad. kd
    N’ibyo mugihugu ce
    Byaramunaniye!.

  2. Tshisekedi yagizwe umuhuza wa Leta ya Chad n’uruhande ruyirwanya
    Ntabwo gisekedi yasho
    Bora gukemura ibyo
    Mugihugu ca chad. kd
    N’ibyo mugihugu ce
    Byaramunaniye!.

  3. Tshisekedi yagizwe umuhuza wa Leta ya Chad n’uruhande ruyirwanya
    Ibye byamunaniye agiye kuhuza abandi ho kugirango abanze yumvikane n’a m23 agiye kumvikanisha abandi rofa wacu

  4. Tshisekedi yagizwe umuhuza wa Leta ya Chad n’uruhande ruyirwanya
    Ibye byamunaniye agiye kuhuza abandi ho kugirango abanze yumvikane n’a m23 agiye kumvikanisha abandi rofa wacu

  5. Tshisekedi yagizwe umuhuza wa Leta ya Chad n’uruhande ruyirwanya
    Ibi n’ibiki ra? Agiye mubibazo bya Tchad,ibye byo byakemutse?

  6. Tshisekedi yagizwe umuhuza wa Leta ya Chad n’uruhande ruyirwanya
    Ibi n’ibiki ra? Agiye mubibazo bya Tchad,ibye byo byakemutse?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *