Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo, Félix Tshisekedi, yaharuriye inzira urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cy’igihugu ku bwinshi.
Abanyekongo biganjemo urubyiruko bamaze iminsi bigaragambya, bamagana umutwe witwaje intwaro wa M23 n’u Rwanda bahamya ko ruwufasha, banasaba Tshisekedi kubaha intwaro, bakajya gufasha ingabo zabo ku rugamba.
Uyu Mukuru w’Igihugu mu ijambo yagejeje ku Banyekongo mu ijoro ryo kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2022, yasubije ko yasabye Umugaba Mukuru w’ingabo gushyiraho ibigo byinshi by’amahugurwa y’igisirikare kugira ngo uru rubyiruko rufashwe.
Yagize ati: “Mu gihe nongera gusaba urubyiruko rwacu rufite umuhamagaro wo kwinjira ku bwinshi mu gisirikare cyacu, ndibutsa ko nahaye Umugaba Mukuru w’ingabo ibwiriza ryo kongera ibigo by’amahugurwa.”
Tshisekedi yahamagariye kandi urubyiruko kurema amatsinda azajya aba maso, mu rwego rwo guhangana na M23. Ati: “Nsubiza ubusabe bufite ingufu bw’urubyiruko, ndarusaba gutegura amatsinda azajya aba maso mu rwego rwo gufasha, guherekeza no gushyigikira ingabo zacu n’inzego z’umutekano kugira ngo zibashe gukora umurimo wazo ukomeye.”
Ijambo ry’uyu Mukuru w’Igihugu ryari ryiganjemo ubutumwa bwibasira u Rwanda, aho ashimangira ko rufasha M23. Yatangaje ko Leta ya RDC yahisemo gukemura iki kibazo binyuze muri dipolomasi, ko ari ko nibidatanga umusaruro hazabaho intambara yeruye.

4 Responses
Tshisekedi yaharuriye inzira urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare ku bwinshi
nabo afite ntibashoboye none agiyegushiramo abandi nibinjire m23 nabo ibakubite

Ubu arikubabwira kurema amatsinda yinterahamwe,nkayayandi yuburundi bise imbonerakire.ubwo murimva ko tugomba kuba maso kukontakiza cyayomatsinda uretse ubwicanyi.