Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yambitse umudali w’ishimwe umupolisi w’Umubiligi uri mu kiruhuko cy’izabukuru ku bwo gufasha abanye-Congo baba mu Bubiligi kwigaragambya.
Inspector of Police Patrick Boenders, yambitswe uriya mudali witiriwe intwari Kabila na Lumumba ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira, mu muhango wabereye ku cyicaro cya Ambasade ya RDC i Bruxelles.
Iteka ryo kuwumuha ryasohowe na Perezida wa RDC ku wa 18 Nzeri 2025.
Perezidansi ya RDC yatangaje ko Boenders wahawe akabyiniriro ka “Monsieur Congo” yambitswe uriya mudali kubera “uruhare rukomeye yagize mu gihe cy’imyigaragambyo y’abanye-Congo batuye mu Bubiligi, binyuze mu gucungira umutekano abayitabiriye no guhuriza hamwe abagize diaspora ya RDC mu mutuzo usesuye.”
Tshisekedi ubwo yamwambikaga uriya mudali yamubwiye ko RDC imushimira we n’abaturage b’igihugu cye ku bw’ubucuti no kwifatanya n’abanye-Congo bakunze kugaragaza.
Yunzemo ko yizeye ko uriya mudali ugomba “kubungabunga ubufatanye n’umubano w’ubwami bw’u Bubiligi na RDC.”
Patrick Boenders w’imyaka 69 y’amavuko, yashimye RDC ku bw’icyubahiro n’ishimwe yamuhaye.
Yavuze ko yakoranye n’abantu benshi n’Abanyafurika, ariko muri bo abanye-Congo akaba ari bo yagiranye na bo umubano wa hafi ushingiye ku mwuga; ibyamufashije kuzuza neza inshingano ze.


