Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yakiriye abahagarariye Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi barimo abanyapolitiki bakorera mu nzego zitandukanye za Leta.
Mu bo yakiriye bagera kuri 20 harimo: Edouard Mwangachuchu uyobora umuryango w’Abatutsi bo muri RDC, Depite Moïse Nyarugabo, Me Azarias Ruberwa, Minisitiri Alexis Gisaro, Me Ali Kabengera, Maguy Rwakabuba, n’umushoramari John Nsana Kanyoni, bakaba bakomoka mu bice bitandukanye by’ibihugu, by’umwihariko mu burasirazuba.
Ibiro bya Perezida wa RDC byasobanuye ko Tshisekedi n’aba Banyekongo baganiriye ku mutekano wabo. Biti: “Umukuru w’Igihugu, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yaganiriye, kuri uyu wa Kane, n’itsinda ry’Abanyekongo b’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda bavuga rikumvikana, ku ngingo y’umutekano wabo aho babarizwa muri RDC.”
Byakomeje bitangaza ko Tshisekedi yijeje aba Banyekongo gushyira imbaraga mu guharanira ubumwe bw’abatuye muri iki gihugu bose, ubwoko bwose baba bakomokamo, bakabaho nta vangura ribakorerwa.
Ubutumwa yabahaye kandi ngo ni bumwe n’ubwo yahaye itsinda ry’Abahutu bavuga Ikinyarwanda yakiriye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Ibi biro byabisobanuye biti: “Ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu bwanahawe umuryango w’Abahutu b’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda yakiriye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.”
Tshisekedi yakiriye abavuga Ikinyarwanda mu gihe bakomeje gukorerwa ihohoterwa n’Abanyekongo bagenzi babo, cyane muri iki gihe ingabo za Leta ziri kurwana n’umutwe witwaje intwaro wa M23 wiganjemo Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

6 Responses
Tshisekedi yakiriye abahagarariye Abatutsi bavuga Ikinyarwanda
Ndabona cisekedi asekeje! None se yaje akaganira na m23 ko ariyo ikeneye ibiganiro abo batutsi bamutwaye iki?
Tshisekedi yakiriye abahagarariye Abatutsi bavuga Ikinyarwanda
wamugabowe uyumuperezinda numukomedi ngarasenga izamuhana bidatinze

Njyembona ibiganiro iribyo muti wikibazo
Tshisekedi yakiriye abahagarariye Abatutsi bavuga Ikinyarwanda
Njyembona ibiganiro iribyo muti wikibazo