Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aheruka guhura na Eugène Gasana utakivuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda nyuma yo guhunga igihugu.
Gasana yahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni i New York, mbere yo gushwana n’ubutegetsi bw’u Rwanda agahitamo guhunga.
Kuri ubu azwi mu bikorwa by’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, by’umwihariko mu mutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa amaze igihe ashakira abayoboke hirya no hino ku Isi.
Ifoto ya Gasana yicaranye na Perezida Félix Tshisekedi wa Congo iri gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga kuva ejo ku Cyumweru.
Ni ifoto kugeza ubu hataramenyekana igihe yafatiwe, gusa hari amakuru y’uko Tshisekedi aheruka kumwakira mu ngoro ye i Kinshasa bakagirana ibiganiro.
Aba bagabo bombi ibyo baganiriye na byo ntibirajya hanze.
Eugène Gasana na Tshisekedi cyakora bombi bahuriye ku kuba ari abanzi batihishira b’ubutegetsi bw’u Rwanda, by’umwihariko Perezida Paul Kagame.
Bombi bahuye nyuma y’igihe kitari kirekire Tshisekedi yeruye agatangaza ko yiteguye gufasha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bagakuraho ubutegetsi buyobowe na Perezida Paul Kagame.
Ni amagambo Tshisekedi yatangaje mu Ukuboza umwaka ushize, ubwo yari yahuriye i Kinshasa n’urubyiruko babarirwa muri 250 bahagarariye abandi muri RDC.
Icyo gihe yabwiye urwo rubyiruko ko “Ku bijyanye n’u Rwanda, nta mpamvu yo kureba Umunyarwanda nk’umwanzi, oya. Ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na Paul Kagame ni bwo mwanzi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Byari mbere yo kungamo ati: “Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ni abavandimwe na bashiki bacu. Mbere na mbere bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore. Ntaho bahuriye n’ibyo abayobozi babo babashyiraho. Ntimukabafate rero nk’abanzi, ahubwo ni abavandimwe bakeneye ubufatanye bwacu mu kwikiza no gukiza Afurika abo bayobozi babasubiza inyuma.”
Ni amagambo atarakiriwe neza ku ruhande rw’u Rwanda, gusa Perezida Paul Kagame ubwo yayakomozagaho yavuze ko bisa n’aho Tshisekedi yikiniraga.
Muri Werurwe uyu mwaka ubwo Umukuru w’Igihugu yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko “Perezida [Tshisekedi] yagaragaje imitekerereze ye ubwo yavugaga ibyo guhindura ubutegetsi mu Rwanda. Agomba kuba yaratebyaga, yemerewe gutebya.”
Perezida Kagame yunzemo ko atiyumvisha niba Tshisekedi yaba afite ubushobozi bwo gukora impinduka mu butegetsi bw’u Rwanda.
Kuri ubu byitezwe ko nyuma y’uko Tshisekedi ahuye na Gasana umwuka ushobora gukomeza kuba mubi hagati ya Kigali na Kinshasa.
Mu myaka yashize ubwo uyu wahoze ari umudipolomate w’u Rwanda yahuraga na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda byateje umwuka mubi hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.
Muri Kanama 2016 ni bwo Eugène Gasana yashwanye n’ubutegetsi bw’u Rwanda, mbere yo guhungira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Gasana wari uhagarariye u Rwanda muri Loni, yavuye kuri izi nshingano nyuma y’igihe gito ahamagajwe mu Rwanda.
Hari amakuru avuga ko yasabwe kugaruka mu gihugu nyuma y’amakuru y’ubutasi yagaragaje ko hari amafaranga yari yarahawe n’uwari Perezida wa Congo Kinshasa, Joseph Kabila.
Kuri iyi nshuro uyu mugabo wamaze guhabwa ibyangombwa bimwemerera gutura muri Amerika yahuye na Tshisekedi, mu gihe u Rwanda rushinja RDC gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR ugambiriye kuruhungabanyiriza umutekano.
U Rwanda kandi rushinja RDC kuba ikomeje kugura ziremereye ndetse n’indege z’intambara mu mugambi wo kurushozaho intambara.
Kinshasa ku ruhande rwayo yo ishinja Kigali gutera inkunga M23; umutwe witwaje intwaro umaze umwaka urenga mu mirwano n’ingabo zayo.


