Kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Mutarama 2025, Perezida Félix Tshisekedi yashyizeho Umujenerali Majoro nka Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru asimbuye kuri uyu mwanya General Major Peter Cirimwami wiciwe mu mirwano yo muri Sake mbere y’ifatwa ry’Umujyi wa Goma, ubu uyobowe na AFC / M23.
Binyuze mu iteka rya perezida ryo kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Mutarama 2025, General Major Somo Kakule Evariste yagizwe Guverineri wa Gisirikare wa Kivu y’Amajyaruguru.

Ishyirwaho rya Guverineri mushya w’umusirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ikiri muri état de siège mu mboni za Guverinoma ya Kinshasa, rije mu gihe umurwa mukuru wayo, Goma wamaze kwigarurirwa ndetse n’ibice byinshi by’intara bikaba bitakigenzurwa na leta.


