Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabaje Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa ngo amuhurize mu biganiro na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda.
Ni Sarkozy uri i Kinshasa mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ari kuhagirira kuva ku wa Gatatu.
Ikinyamakuru Africa Intelligence kivuga ko uru ruzinduko rwagizwemo uruhare na Rachida Dati wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera w’u Bufaransa cyo kimwe na Didier Budimbu usanzwe ari Minisitiri wa Congo Kinshasa ushinzwe ibikomoka kuri Peteroli, nyuma yo gusura Sarkozy muri Nzeri 2022.
Iki gitangazamakuru cyavuze ko mu byazanye Sarkozy harimo gushaka uko yahuriza Tshisekedi mu biganiro na Perezida Paul Kagame kivuga ko asanzwe yegereye.
Nicolas Sarkozy yayoboye u Bufaransa hagati ya 2007 na 2012, ndetse mu gihe cy’ubutegetsi bwe u Bufaransa ni bwo bwiyunze n’u Rwanda nyuma y’igihe rubushinja kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi, Tina Salama abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yahakanye ko Sarkozy yazanwe i Kinshasa no kunga RDC n’u Rwanda, avuga ko yaje “mu ruzinduko bwite.”
Salama kuri Twitter ye yavuze ko “Perezida Tshisekedi cyakora azanezezwa no kumwakira mu ruzinduko rwe bwite i Kinshasa. Ubutaha ni ngombwa kugira ubushishozi bwo kuvugisha inzego zibifitiye ububasha muri Perezidansi.”
Umubano wa Congo Kinshasa n’u Rwanda umaze igihe warajemo igitotsi, nyuma y’uko Ingabo za Congo (FARDC) zubuye imirwano n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Ni umutwe umaze igihe warigaruriye ibice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru; n’ubwo kuva mu minsi ishize watangiye kurekura tumwe mu duce wagenzuraga.
Congo Kinshasa irega u Rwanda guha ubufasha uyu mutwe; ibirego rumaze igihe ruhakana.
Kuva mu mwaka ushize abarimo Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa bagerageje kunga ibihugu byombi, gusa kugeza ubu nta ntambwe igaragara Congo n’u Rwanda bari batera mu kuzahura umubano wabo.



One Response
Tshisekedi yitabaje Nicolas Sarkozy ngo amuhurize mu biganiro na Perezida Kagame
ariko cyabitama yameshe kamwe koko?kugenda asebya kagame nubundi niyo mpamvu aho ageze hose batamwunva, paul kagame numuntu uzwiho ubwenge, agira ijambo mubandi rikunvikana, akagira abandi inama, ariko cyabitama we ntareba amakosa afite ahubwo akagenda aharabika mugenzi we, biriya nibibi cyane. none ngo ntiyunva ukuntu Ubwongreza bwunvikana nu rwanda na Ikraine, gute se butajyayo?Ariko ahari mumutwe we si tayari kabisa, ahubwo bamuzane indera niba muri RDC ntabitaro bivura ibisazi bahaba, none ageze kuri Slikozi, ayiweeee buriya se arabona yarenzaho iki kubyo Macro yavuze?Arashaka nawe kumutunga urutoki?Umuntu utagira politesse gusa yabonaga ari umwana we atunga igitoki ke?ni gute ubundi wagira imyitwarire nkiyo, abantu bakakunva?Wapi.Salikozi we azi ubwenge busharirirye ahubwo nagusubiza uribaza icyatumye umwitabaza nkaho nabandi bose babananiwe kandi amakosa ari ayawe.