Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko agomba gukomeza kurwana n’abo yise abanye-Congo bahaza ibyifuzo bya bimwe mu bihugu by’abaturanyi byo kugirira nabi abavandimwe babo, kugeza amahitamo yose amushiranye.
Yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yayoboraga Inteko Rusange y’Ihuriro l’Union Sacrée de la Nation.
Tshisekedi yiyemeje gukomeza kurwana, mu gihe ubutegetsi bwe bumaze igihe buri mu biganiro biyobowe na Qatar n’umutwe wa AFC/M23.
Abanyamadini bo muri RDC baheruka gushyira hasi gahunda y’uko ibiganiro by’imbere muri iki gihugu bigamije gushyira iherezo ku makombirane akirimo bizagenda, ikaba gahunda izaba ikubiye mu byiciro bine.
Leta ya RDC na AFC/M23 kandi baheruka gutumirwa na Thabo Mbeki wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo mu biganiro byagombaga kuba ku Cyumweru, gusa Kinshasa yateye utwatsi ubwo butumire.
Tshisekedi kandi ubwo yari mu Nteko Rusange ya Union Sacrée, yarahiye ko nta gahunda n’imwe y’ibiganiro ishobora kuba mu buryo binyuranyije na gahunda ze.
Yunzemo ati: “Ni ibyo ibiganiro ni ngombwa, ariko hakenewe ibiganiro n’abanye-Congo bashaka kongera kubaka igihugu cyabo no gusohoka mu bibazo, apana abanye-Congo bashaka gushyira mu bikorwa amategeko y’ibihugu duturanye.”
Tshisekedi kandi yarahiye ko abanye-Congo badakeneye umuhuza kugira ngo baganire.
Uyu mugabo kandi yikomye bamwe mu baturage be yashinje gusubiza inyuma iterambere ry’igihugu cye, avuga ko ababikora ari abateza imbere isahurwa ry’umutungo kamere w’igihugu nyamara wagatanze umusanzu ufatika mu kuzahura isura ya RDC yangiritse.


