Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Gatatu w’iki cyumweru yahuye n’Abanyarwanda baba mu buhungiro bayobowe na Eugène Richard Gasana wahoze ahagarariye u Rwanda muri Loni.
Tshisekedi n’aba barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bahuriye muri Hoteli yitwa Peninsula iherereye i New York.
Mu bitabiriye iyo nama nk’uko amakuru abivuga, hanarimo Denise Nyakeru usanzwe ari umugore wa Tshisekedi cyo kimwe na Dr Charles Kambanda na we uzwi mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Iyi nama yabaye nyuma y’indi yabereye mu ibanga rikomeye muri Perezidansi ya RDC ku wa 22 Gicurasi, ikaba yari igamije “guhuriza hamwe imitwe yitwaje intwaro igamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda”, nk’uko uwahaye amakuru The New Times yabitangaje.
Tshisekedi cyo kimwe n’abandi bakuru b’ibihugu benshi bari i New York, aho bitabiriye Inteko Rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye.
Iriya nama yahuriyemo n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda cyo kimwe n’izayibanjirije, ngo yari mu rwego rwo “kubasaba guha ubufasha imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ikorera muri RDC.”
Ni Tshisekedi umaze igihe yikoma u Rwanda arushinja guha ubufasha umutwe wa M23.
Ku wa Gatatu ubwo yagezaga ijambo ku nteko rusange ya Loni, yagaragaje ko M23 ari “itsinda ry’abagizi ba nabi, ryishoye mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi rizanywe na Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda.”
Yunzemo ko “uyu munsi navuga ko dushoboye guhangana n’ubushotoranyi ubwo ari bwo bwose buvuye muri icyo gihugu [u Rwanda]. Rero ntituzafunga amaboko, tuzakomeza kurengera igihugu cyacu kandi nta buryo nkuyemo na bumwe mu kurengera igihugu no kurinda amahoro muri Congo.”
Muri ubu buryo byatekerejwe ko haba harimo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu guhungabanya umutekano warwo.
Si ubwa mbere Tshisekedi agaragaza ko afite uwo mugambi, kuko no mu mwaka ushize yagaragaje ko yifuza gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Tshisekedi yahuye na Gasana na bagenzi be, mu gihe muri Nyakanga uyu mwaka byari byitezwe ko abakira i Kinshasa gusa bikarangira uwo mugambi upfubye.
Icyo gihe Dr Kambanda uvugira urugaga we na bagenzi be yavuze ko kidobya yatumye iyo nama isubikwa ari inama y’inyabune yahurije abakuru b’ibihugu by’akarere i Luanda muri Angola, ku wa 27 Kamena 2023.
Ati: “ibibazo [byatumye basubika inama yabo] byavutse nyuma y’inama [y’inyabune] abakuru b’ibihugu bakoreye muri Angola.”
Uyu mugabo yavuze ko mu bagombaga kwitabira inama yabo harimo Perezida Tshisekedi n’undi muperezida atatangaje amazina, gusa kuba aba bombi batabashije kuboneka bituma bahitamo gusubika inama yabo.
Yagize ati: “Perezida wa Congo n’undi muperezida twari dufitiye icyizere cy’uko azaba ari muri iyo nama yacu bose ntabwo bashoboye kuza muri iyi nama.”
Perezida Paul Kagame mu kiganiro aheruka kugirana na Jeune Afrique yabaye nk’ugaragaza ko u Rwanda rutewe impungenge no kuba Tshisekedi yakira bya hato na hato bariya bagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
U Rwanda cyakora mu kwirinda ko ibyo byavaho, rumaze igihe rwarohereje Ingabo ku mupaka warwo na RDC mu rwego rwo gukumira icyaturuka hakurya kigahungabanya umutekano.


