“Mushakishe ubwami bw’ Imana naho ibindi byose muzabwongererwa.” (Yesu Kristo)
“Tubanze twiruke inyuma y’ ubwenge, ni tubugeraho, tukabutunga n’ amafranga nayo azatwirukaho yifuza ko twayaha uburuhukiro muri twe.” (Rev./Ev. Eustache)
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.Soma Jeremiya 1:5
SOMA: Imigani 3:13-24
Kubaho mu buzima bwuzuyemo ubwenge, niko kubaho mu buzima bwuzuye. Yesu Kristo yakuranye ubwenge bituma ibyo yakoze byose byari ibintu byo mu rwego rwo hejuru kuburyo ntawundi muntu washoboraga kubikora mu gihe cye.
Ubwenge n’ ikintu kingira kamaro ku buryo nta kindi kintu twa kwifuza kugira cyangwa twabugereranya. Ubwenge buduha kubaho igihe kirekire. Ubwenge budusezeranya kuduha kubaho igihe kirekire, kuko buyobora ibirenge byacu kugira ngo tudasitara ku kintu cyari cyo cyose cyangwa ngo tugwe mu mutego w’ umwanzi.
Ubutunzi igihe cyose buba bugenda bwiruka k’ umuntu ugendera mu bwenge. Igihe cyose uzagendera mu bwenge, ukagira ubwenge mu gukurikiza amabwiririza y’ Imana, amabwiriza avuga ku bijyanye no gutunga amafaranga ,ubutunzi nabwo buragukurikirana .
Bityo akaba ariyo mpamvu, ari ngombwa kwiruka inyuma y’ ubwenge mbere yo kwiruka inyuma y’ amafaranga. Ni tugira ubwenge , tuka bugenderamo mubyo tugiye gukora byose , buzatuyobora muri buri kintu cyose tuzashaka gukora. Amafaranga nayo natera akajisho kuri ubwo bwenge buzaba buri kuboneka muri ibyo bintu , azatangira ku twirukaho aruhuke atugezeho.
Nayo adusabe kuyatunga.
Bizaterwa nawe kuyemerera cyangwa kwanga icyifuzo cyayo cyo kuyaha uburuhukiro muri wowe. Ushobora kwibaza uti “ ibyo birashoboka?” Birashoboka. Niyo mpamvu nanjye nafashe uyu mwanya wo ku kugezaho iyi nkuru.
Kubera urugendo azaba yakoze ari kugushaka, bishaka kuvuga ko yagiye anyura ku bantu benshi, ari wowe ashaka gusa, azaba rero afite umunaniro mwinshi bitewe niyo misozi yazamutse ikana manuka ari ku kwirukaho. Niyo mpamvu
Aza kwinginga cyane kugira ngo uyatunge kuko abazi ko ufite ubwenge bwo kuyatunga. Erega nayo aba arambiwe guhora ajarajara, kuba atagira aho amara kabiri kuko abantu benshi batabasha kuyatunga abagumeho. Mu yandi magambo abashaka aho yarambika umusaya.
Waba wifuza gutunga amafranga ? banza rero wifuze gutunga ubwenge. Ijambo ry’ Imana riravuga riti ” Kubaha Imana nibwo ubwenge”
Imana iguhe umugisha…!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
+14123265034(WhatsApp)


