Tugufata nk’umubyeyi w’igihugu cyacu_Ndayishimiye abwira Museveni

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi aheruka kubwira Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ko Abarundi bamufata nk’umubyeyi wabo, kubera uko yabitangiye kugira ngo bongere kugera ku mahoro n’ubwiyunge.

Perezida Ndayishimiye yabigarutseho ubwo yari yakiriwe na Museveni mu biro bye i Entebbe, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aheruka kugurira muri Uganda.

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yavuze ko kuri ubu igihugu cye gifite amahoro ku bw’imbaraga za Museveni.

Ati: “U Burundi ntibuzigera bwibagirwa uko witanze muri 2015 ukaza i Burundi uciye iy’ubutaka, mu gihe ibindi bihungu byajyaga kure yabwo bitekereza ko burimo intambara. Cyari igitambo kandi turagushimira cyane.”

Perezida Ndayishimiye yakomeje agira ati: “Twaje hano kugushakaho umugisha nk’umusaza wacu. Twanyuze mu bihe bibi ubwo uwahoze ari Perezida wacu Nkurunziza yapfaga. Yakabaye ari umujyanama wanjye, gusa ku bw’amahirwe make yarapfuye. Ubu ni wowe ugomba kungira inama.”

Perezida Museveni we yavuze ko umubano w’igihugu cye n’u Burundi ufite amateka maremare, ashimangira ko yishimiye kuba mu Burundi hari amahoro.

Ati: “Hashize igihe kirekire tuziranye. Yemwe na mbere y’Abanyaburayi, Abarundi bazaga gushaka akazi hano bavuye i Kigoma ndetse bamwe barahagumye. Ndishimye cyane kuba mu Burundi ubu hari amahoro ndetse no kuba ubwiyunge bugikomeje.”

Museveni yakomeje avuga ko ubu igikenewe ari ukubaka ubukungu, yizezanya na Ndayishimiye gufatanya mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu byabo.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Burundi na Uganda bifite ubucuruzi bwinshi bwo gukora bwazamura ubukungu bw’ibyo bihugu.

Perezida Museveni kandi yijeje mugenzi we w’u Burundi kumuha ubufasha mu byerekeye umutekano ndetse no kubyaza umusaruro amahirwe ya Peteroli kuko ibihugu byombi bifite imiterere imwe.

Yamwijeje kandi ubufasha mu kumushakira abashoramari bazabyaza umusaruro amabuye y’agaciro y’u Burundi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Tugufata nk’umubyeyi w’igihugu cyacu_Ndayishimiye abwira Museveni
    M7 wirinde iyi mvugo yabarundi itera umwaku: Ntaryamira yayobwiye Habyara barajyana; Nkuru ayibwira Pombe acaho none nawe kaa chonjo.

  2. Tugufata nk’umubyeyi w’igihugu cyacu_Ndayishimiye abwira Museveni
    M7 wirinde iyi mvugo yabarundi itera umwaku: Ntaryamira yayobwiye Habyara barajyana; Nkuru ayibwira Pombe acaho none nawe kaa chonjo.

  3. Tugufata nk’umubyeyi w’igihugu cyacu_Ndayishimiye abwira Museveni
    Iyi mvugo nk’umurundi ndayihakanye cane kuko M7 si umuvyeyi w’uburundi, ntazigera aba we. Kuri Perezida Bagaza, Uganda yagiye ihabwa ideni rinini itigeze yishura. Aho CNDD FDD iziriye ku butegetsi, ihava irya amahera y’igihugu ashika kuri 13 millions de dollars. M7 ntaco yavuze kuko yabakingiye ikibaba, ariko ayo mahera bitebe bitebuke azishuzwa kuko abarundi turakenye n’igihugu kirakenye

  4. Tugufata nk’umubyeyi w’igihugu cyacu_Ndayishimiye abwira Museveni
    Iyi mvugo nk’umurundi ndayihakanye cane kuko M7 si umuvyeyi w’uburundi, ntazigera aba we. Kuri Perezida Bagaza, Uganda yagiye ihabwa ideni rinini itigeze yishura. Aho CNDD FDD iziriye ku butegetsi, ihava irya amahera y’igihugu ashika kuri 13 millions de dollars. M7 ntaco yavuze kuko yabakingiye ikibaba, ariko ayo mahera bitebe bitebuke azishuzwa kuko abarundi turakenye n’igihugu kirakenye

  5. Tugufata nk’umubyeyi w’igihugu cyacu_Ndayishimiye abwira Museveni
    Hahaha Museveni asimbuye Magufuri ariko abaperezida baragwira uyu ni volgate

  6. Tugufata nk’umubyeyi w’igihugu cyacu_Ndayishimiye abwira Museveni
    Hahaha Museveni asimbuye Magufuri ariko abaperezida baragwira uyu ni volgate

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *