Kutamenya neza uwo uriwe mbere y’Imana yawe, bituma udatumbera ku by’ingenzi.
Nkuko mubizi, ubuzima bwuzuyemo ibibazo, akenshi bidutungura kubera kutamenya uburyo bwo gupanga gahunda zacu, cyane cyane iyo tutazi uburyo bwo gukoresha umwanya, ubwenge, n’imbaraga dufite.
Mu byukuri, byinshi biracya twihishe. Hari ibintu bibiri bigize ubutunzi bw’umuntu, kandi aribyo yibandaho. Icya mbere ni icyo uzi, icya kabiri n’icyo ufite. Abantu benshi bishakira icya kabiri, ariko gishira vuba, kinatuma benshi bahemuka.
Ubumenyi n’ubutunzi butanyagwa, no mu gihe byose byahomba bigashira, ndetse inshuti n’abavandimwe bakabura, ubumenyi nibwo bwonyine bukugumaho, wanapfa, ukabyjyana. Mbese n’icyo cyawe bwite ufite. Ibindi byose mugisangiye n’abandi.
Umuremyi w’ijuru n’isi yavuze mu ijambo rye ati: “Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko y’Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe.”
(Hoseya 4: 6).
Iki cyanditswe kiratwereka neza ko icyangiza ubuzima bw’abantu benshi ari ukutita kuby’ingenzi n’umumaro. Abantu benshi ntibazi ibyo bakwiye guha agaciro kuruta ibindi kuko batazi impamvu yabo yo kubaho.
Muri iki cyanditswe, Imana Isobanuye neza ko abitwa ko ari abana bayo, bari kurimburwa bazira kutagira ubwenge. Rero ni gute batagira ubwenge kandi bitwa ko ari ab’Imana. N’uko aho batumbera amaso yabo, atariho Imana Ibashaka. Bigatuma benshi muribo babaho mu buzima batishimye, bikarangira bibagirwa iyo mana yabo, abandi bakabaho mubyo bita ko ari ibisubizo, ariko bifite iherezo ribi.
Muri iki cyanditswe, Imana itweretse ko abayo batarikurimburwa n’ibyaha, ubukene, inzara, amasasu n’ibindi bibi, ahubwo barikurimburwa nokubura ikintu cy’ingenzi. Ni amakuru.
Babuze amakuru kubyerekeye abo aribo, n’icyo isi n’Imana bibategerejeho. Urugero, Umunyamakuru, agomba kumenya amabwiriza, amategeko ndetse n’uburenganzira bwe, ngo agakore neza. Abaganga, abasirikari, abarimu n’abandi bose n’uko bimeze.
Rero iyo batazi amabwiriza, amategeko, inshingano n’inyungu yibyo bakora, birangira babyica, aho kubihemberwa, barabiryozwa. Aho gushyira imbere intego z’ibigo bakorera, abatazi icyo gukora, bashyira imbere ubushake bw’abandi bantu cyangwa inyungu bwite zishira vuba kandi ziherekejwe n’ingaruka mbi nyinshi, bakirengagiza ibyazana umutekano n’umugisha mu buzima bwabo.
Yesu yavuze ati :“…Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa”. (Matayo 6:33)
Uyu murongo uratwereka icy’ingenzi ko ari ugushyira imbere ubushake bw’Imana m’ubuzima bwacu.
Nk’uko buri gihugu gifite inshingano zo kumenya umutekano n’iterambere ry’abaturage bayo, ninako Yesu atwigishije ngo tubanze gushaka kuba abaturage bo mu mwuka mu bwami bwe.
Twubahirize amategeko y’ubwo bwami kimwe n’uko tubikora mi bihugu byacu, bityo ibindi bisigaye mu buzima busanzwe, ntibizaba bikiri ibyifuzo, ahubwo bizongerwa kubyo ubwami butugenera.
Ni hariya iyo useze, uba umeze nk’umuturage utabaje polisi, ifite inshingano zo gutabara. Umupolisi w’igihugu runaka ntiyapfa gutabara abaturage b’ikindi gihugu, ninako abamarayika b’ijuru badapfa gudatabara abaturage batari abo m’ubwami bw’ijuru. Nkuko ibyiza by’igihugu ari abaturage bacyo, ni nacyo n’imigisha y’ijuru ari icy’abaturage bayo.
Yesu yavuze muri Luka 10:20: Ariko ntimwishimire yuko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru
Imigisha n’ibitangaza ntabwo aribyo by’ingenzi kuri Yesu. Icy’ingenzi n’uko amazina yacu aba yanditse mu gitabo cyarangamimerere cy’ubwami bw’ijuru. Y’uko twanditswe nk’abaturage, Imana Ifiteho inshingano zo kubitaho. Aho niho twamenya, nyuma yo kuba abaturage, n’ikidusabwa kandi n’iki tubona. Nk’uko umubiri wanjye wavutse nk’umunyarwanda, ninako umwuka wanjye wavutse nk’umuturage w’ijuru. Niyo mpamvu iyo umuntu apfuye, tuvuga ko yitabye Imana, cyangwa yatashye mw’Ijuru. N’uko aba agiye iwabo w’umwuka we. Rero tumenye iby’ingenzi nikuba umuturage mwiza w’igihugu cy’umubiri, n’igihugu cy’umwuka. Atari byo amategeko y’aho azatugonga.
Imbaraga z’ubumenyi ziyobora ibyemezo byinshi bifasha abafite gahunda n’amakuru kubyerekeye igihe bagezemo, bikanabafasha kudapfusha ubusa umwanya, bituma bagera ku musaruro ushimishije. Ikindi cy’ingenzi nikumenya umwanya wawe n’inshingano zawe mu isi, ukazazisohoza neza, C’est Tout.
N’iki kigutwara umwanya, imbaraga n’amafranga? Hari ubwo cyakuvugira uramutse wisanze mbere y’intebe y’urubanza? Niba kitazakuvugira mbere y’Imana, kizagushinja, bitekerezeho.
Shalom, Pastor Christian


