Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey, yaburiye abafite gahunda yo kwimurira utubari mu ngo zabo, avuga ko uwo bazajya bafata inzu ye bazajya bamufungira akafungurirwa Koronavirusi yararangiye.
Minisitiri Gatabazi yabigarutseho, nyuma y’uko mu bihe byashize ubwo Leta yajyaga ishyiraho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi, hari abagiye bayarengaho rwihishwa.
Urugero ni nk’abacuruzaga utubari bagiye bahitamo kwimura ibikorwa byabo serivisi batangaga bakazimurira mu ngo zabo.
Bijyanye n’ubwiyongere bukabije bw’abandura n’abahitanwa n’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’abahitanwa na cyo, Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repububulika, Paul Kagame; ishyiraho ingamba nshya zo gukomeza guhangana na kiriya cyorezo.
Umwanzuro wa 14 w’Inama idasanzwe y’Abaminisitiri uvuga ko “Utubari tuzakomeza gufunga.”
Minisitiri Gatabazi ubwo yari kuri Radiyo Rwanda asobanura ingamba nshya zashyizweho na Guverinoma, yaburiye abayobotse gahunda yo kwimurira utubari mu ngo ko akabo kashobotse, bijyanye n’uko ingo zizajya zifungwa nk’uko utubari dufungwa.
Ati: “Hari abantu bakora utubari mu ngo zabo bitwaje ko tutazifunga, izo na zo turaza kuzifunga. Ndibutsa abayobozi mu nzego z’ibanze ko ibyo bagomba kubikurikirana, abahanwa bagahanwa kuko barenga ku mabwiriza aba yarashyizweho yo kwirinda Covid-19.”
Igitangazamakuru cya Radio/TV10 cyifashishije urubuga rwa Twitter, hari amafoto cyashyize ahagaragara y’ingo z’abaturage zamaze gushyirwaho ingufuri n’ubuyobozi, nyuma y’uko ba nyirazo bafashwe barenze ku mabwiriza yashyizweho.
Minisitiri Gatabazi avuga kuri izi ngo, yashimangiye ko gahunda yo kuzifunga igikomeje.
Ati: “Turazifunga tuuu!”
Minisitiri Gatabazi aganira na Radiyo Rwanda, yavuze ko abazajya bafungirwa bakongera gukora bazajya bafungirwa kugeza igihe Koronavirusi izarangirira.
Ati: “Turateganya ko twajya tubafungira kugeza igihe COVID-19 izarangirira. Ubundi twabafungiraga ukwezi kumwe ariko nyuma y’amezi nk’atatu ukabona yongeye gukora ya makosa, ntabwo tuzakomeza gukina muri ubwo buryo, tuzajya tubafungira kugeza igihe COVID-19 izarangirira kandi ntabwo nzi ngo izahagaragara ryari.”
Gatabazi yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse na Polisi ko abantu bakora ariya makosa bakongera gukora insubiracyaha, bagomba kujya babihanirwa byihariye.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

2 Responses
Turazifunga tu!_Minisitiri Gatabazi yishimira ingo zafunzwe nyuma yo guhindurwa utubari
Hari ibyo mpora nibaza!
Ko utubari dufunze,ingandazikora inzoga kuva covid yaduka zikaba zaragiye zigaragaza ko inyungu yazamutse cyane kurusha na mbere,abaziteza imbere izo nzoga bazinywera he?
Yenda ama bank yo kuba inyungu yarazamutse,habayeho no kwizigamira kubera ko abantu hari ibyabatwaraga amafaranga byari bitakiri ngombwa,nk’ingendo no kwakira abashyitsi.
Ibijyanye n’aho inzoga banywa bazigurira n’aho bazinywera usanga bidasobanutse neza. Ariko buriya ni kwakundi ibintu byose yenda umuntu abikora afite n’uburinzi hafi aho.