Tuributsa abadatanga neza imisoro ndetse n’abatayitanga guhindura imyumvire -PM Dr Ngirente

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard arasaba Abanyarwanda barebwa n’imisoro kwihatira kuyitanga neza, mu gihe agira inama abatayitanga guhindura imyumvire.

Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira, 2017 ubwo mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 15 Umunsi Mukuru w’Abasora ku rwego rw’Igihugu. Umunsi wizihijwe ku nshuro ya 15.

Muri uyu muhanga wahembwemo abasora beza bahize abandi muri uyu mwaka barangajwe imbere n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa.

Dr Ngirente yasabye Abanyarwanda kwihatira gutanga imisoro uko bikwiye kuko ari inyungu zabo n’igihugu muri rusange.

Ati “Tuributsa abadatanga neza imisoro ndetse n’abatayitanga guhindura imyumvire bakumva ko gutanga imisoro ari inshingano ya buri wese kandi ko bibagirira akamaro ubwabo ndetse n’Igihugu muri rusange. Dukwiye kumenya ko nta Gihugu na kimwe gishobora gutera imbere abagituye batabigizemo uruhare.

Yavuze ko Perezida wa Repubulika yari ahagarariye muri ibi birori yamutumye kubabwira ko ashimira abantu bose batanga umusoro, bakawutanga neza kandi bakawutangira igihe. Akaba kandi yibutsa Abanyarwanda bose ko imisoro ifite uruhare rukomeye mu rugamba rwo kwigira no gukomeza kwiyubakira u Rwanda bifuza kandi rubakwiye, bishakamo ibisubizo. Asoza asaba abaturarwanda bose, kurushaho kumva ko gutanga umusoro kandi neza ari inshingano zibareba kandi bagomba kubahiriza nta we ugombye kubibibutsa.

Ahereye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Umusoro Wanjye, Iterambere ryanjye, Agaciro Kanjye”. Yavuze ko yibutsa uruhare rwa buri wese mu kubaka Igihugu no kugiteza imbere.

Ati “Ibi nibyo bizatuma turushaho kwihesha agaciro. Iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, cyane cyane kuva mu 1998 ubwo hashyirwagaho Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, riragaragarira buri wese. Nk’uko twabibonye muri “Film documentaire” tumaze kureba, ibikorwaremezo byinshi biri hirya no hino mu Gihugu nk’amashuri, amavuriro, imihanda, amazi meza, amashanyarazi tubikesha ahanini imisoro Abanyarwanda batanga.”

Muri rusange ngo amafaranga Igihugu cyinjiza akomoka ku misoro akomeje kwiyongera buri mwaka.

Ingero zitangwa ni uko ku ngengo y’imari u Rwanda rwakoresheje mu 1998 yanganaga na miliyari 173,2 FRW, imisoro yari miliyari 68,4 FRW zihwanye na 39,5%. Mu 2012/2013, ku ngengo y’imari yanganaga na miliyari 1.550,3 FRW, imisoro yagize uruhare rwa miliyari 651,9 FRW zihwanye na 42% FRW. Nk’uko kandi byasobanuwe, mu 2016/2017, imisoro yagize uruhare rungana na 56.4% naho muri uyu mwaka wa 2017/2018, umusoro ukazagira uruhare rugera kuri 66%. 8.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

N’ubwo bigaragara ko hari intambwe ishimishije imaze guterwa mu gutanga umusanzu wo kubaka u Rwanda binyuze mu gutanga imisoro, akomeza avuga ko hari intambwe yindi igomba guterwa.

Ati “Turacyakeneye gutera izindi ntambwe nyinshi kugira ngo aho umusoro ukomoka harusheho kwaguka ndetse n’umubare w’abagomba gusora urusheho kwiyongera. Ibyo birasaba ko twongera umuvuduko dufite mu iterambere, twunganiwe n’ingamba zifatika Leta ikomeje gushyiraho zigamije koroshya ikiguzi cy’ishoramari mu Gihugu.”

Zimwe muri izi ngamba ni ukurushaho kunoza uburyo bwo gukusanya amafaranga akomoka imbere mu Gihugu, kongera no gusana ibikorwaremezo, guteza imbere ibikorerwa iwacu (Made in Rwanda) harushwaho kongera umusaruro w’ibicuruzwa byohereza ku isoko mpuzamahanga harimo no kubyongerera agaciro.

Ikoranabuhanga rizarushaho kwifashishwa mu rwego rwo korohereza abasora no kubaha serivisi nziza kandi zihuse.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *