Tuyisenge Jacques yavuze uko yabuze ibitotsi nyuma yo kuvunwa na Kanté

Sangiza iyi nkuru

Kapiteni wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ya CHAN, Jacques Tuyisenge, yatangaje ko imvune yagiriye mu mukino Amavubi yatsinzwemo na Guinée agasezererwa muri CHAN yamubujije gusinzira.

Ku Cyumweru gishize ni bwo Amavubi yatsinzwe na Guinée igitego 1-0 ahita asezererwa muri CHAN 2020.

Uyu mukino wa 1/4 cy’irangiza, wabayemo byinshi bitari byitezwe cyane cyane ku ruhande rw’Amavubi harimo imvune ebyiri, iya Tuyisenge Jacques na Kalisa Rashid ndetse n’ikarita itukura yahawe umunyezamu Kwizera Olivier.

Ku munota wa 11 w’umukino nibwo Kapiteni Tuyisenge Jacques yakandagiwe mu ivi na Mory Kanté wa Guinée wahise yerekwa ikarita y’umuhondo, nyuma gato umusifuzi w’umunya-Maroc Samir Guezzaz ajya kureba kuri VAR abona ko yakoze ikosa rikomeye abigambiriye amuhanaguraho iy’umuhondo amuha itukura.

Tuyisenge utarashoboraga gushinga ikirenge yahise asohoka mu kibuga arira atwawe ku ngobyi, asimburwa na Sugira Ernest.

Uyu mukinnyi yasobanuye iby’imvune ye agira ati: “Nagize ikibazo cy’inyama y’umukaya w’aho ivi rihurira (ligament) yakwedutse, kandi yacitseho akantu gato, ariko abaganga bambwiye ko bidasaba kubagwa, bambwiye ko nzamara hagati y’ibyumweru bine na bitandatu ntakina.”

Tuyisenge akomeza asobanura ko akimara kugongana na Kanté atashoboraga kugenda, ku buryo no gusinzira byari ikibazo kubera ububabare.

Ati: “Ngisohoka mu kibuga ntabwo nabashaga gukandagira ku buryo n’iryo joro nyuma y’umukino kuryama byaranze kubera ububabare bwinshi nari mfite, ariko ubu bwaragabanutse ndumva ndi koroherwa.”

Yongeye gushimira cyane abanyarwanda bose uburyo bashyigikiye Amavubi muri CHAN 2020, nk’uko yabitangarije urubuga rwa APR FC.

Ati: ” cyane abanyarwanda bose mbikuye ku mutima k’ubwo kudushyigikira, ubutumwa butwongera imbaraga bwatugeragaho kandi bwatumaga natwe twumva ko tutari twenyine.”

Yunzemo ati: “Twatanze ibyo twari dufite byose, amakosa yabayeho tuzakomeza kuyakosora umunsi ku wundi nidusubirayo tuzajyana intego yisumbuyeho.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *