Twagiramungu Faustin ni umukambwe w’imyaka 72, ubu uba mu gihugu cy’Ububiligi, uyu musaza asaziye mu mukino wa politiki, bitangazwa kenshi ko ari umwe mu banyapolitiki batinyutse bwa mbere Perezida Juvenal Habyarimana wari wariswe Kinani.
Imyaka igera kuri 21 yari amaze ayoboye u Rwanda byari bigoye kuba yavugirwamo kuva yafata ubutegetsi mu 1973 ahiritse Perezida Kayibanda ndetse agasubira inyuma akamwica kandi bari banafitanye igihango, niho byaje kuva akwitwa “Kinani”.
Twagiramungu nawe wari umuyobozi w’impirimbanyi mu mashyaka yahataga igitutu Habyarimana, kuva mu mwaka w’1993 yagomba kwicwa.
Mu mwaka w’1993 hari ubwicanyi bwabaye muri Ngenda (Kigali-Ngari), Mutura (Gisenyi) na Kirambo, bamwe mu basirikare ba Habyarimana babusobanuye bavuga ko ari ubwicanyi bukorwa n’ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana, kandi buzaba n’ahandi henshi mu gihugu hatuye Abatutsi benshi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru Igihe mu 2014, ivuga ko Abo basirikare basobanuye ko ubwo bwicanyi n’imvururu byari bigamije kwica amasezerano yo guhagarika imirwano bityo Inkotanyi zari zaratangije urugamba zikananirwa kubyihanganira.
Muri uwo mugambi mubisha abanyapolitiki Twagiramungu Faustin na Gatabazi Félicien n’abandi bagombaga kwicwa. Kandi koko Gatabazi wari umunyamabanga w’ishyaka PSD yarishwe na Twagiramungu akizwa n’Inkotanyi.

Indege ya Habyarimna Juvénal ubwo yari imaze guhanurwa ku wa 6 Mata 1994, abasilikare kabuhariwe b’aba GP n’ Interahamwe, bitangazwa ko bagiye guhiga Twagiramungu Faustin ngo bamuhitane, bamuzizaga ko yatanze Byumba akarwanya n’ubutegetsi bwa Habyarimana akitwa n’icyitso cy’Inkotanyi.
Gusa mu gihe Twagiramungu yahigwaga ngo yicwe Inkotanyi zaramukijije nyuma yo kubohora igihugu zinamuha kuyobora dore ko yabaye Minisitiri w’Intebe ku wa 19 Nyakanga 1994 kugera ku wa 31 Kanama 1995.
Ese Twagiramungu avuga iki ku Nkotanyi zamukijije?
Nyuma yo kuva ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, Twagiramungu yahise ahungira i Burayi, yagarutse mu Rwanda muri 2003 aje kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, yatsinzwe mu matora afite amajwi 3%, kuva uwo munsi yahise asubira i Burayi.
Twagiramungu, ubu ni umwe mu Banyapolitiki barwanya Leta y’u Rwanda, ntajya ashima ibyiza ikorera Abanyarwanda, byose aranenga mu gihe nawe yakoranye nayo igihe gito.
N’ubwo ashaje yakomeje gushimangira ko adashaje mu mutwe, ku buryo yahamyaga kuzagera mu Rwanda uyu mwaka kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu aho yaba anahanganye n’abakandida barimo na Paul Kagame wa FPR.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri Werurwe 2015, aganira na radiyo Isangostar ikorera mu Rwanda nibwo yatangaje ko kuba ashaje bitamwaka uburenganzira bwo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu, ashimangira ko nubwo yakwiyamamaza mu matora ya 2017 agatsindwa, yaba atsinzwe ku bw’impamvu, ko ataba ari ukubera imyaka afite.
Aho yagize ati: “Nshatse kwiyamamaza natsindwa kubera ibitekerezo byange, ntabwo natsindwa kubera imyaka mfite. Ibyo ni ibyo abantu baba birirwa baririmba , niba nshaje ntabwo nshaje mu bwonko, ibitekerezo byange biracyari bya bindi”.
Iterambere Twagiramungu anenga, Abanyarwanda benshi bararishima, ni nayo mpamvu baherutse gutora ukuvugururwa kw’imwe mu ngingo yo mu Itegeko Nshinga iha uburenganzira Perezida Kagame bwo kongera kwiyamamaza.
Gusa na none n’ubwo mu mbwirwaruhame ze anenga, aherutse gutangaza ku rukuta rwe rwa Twitter amagambo yatunguye benshi bigaraga ko nawe atangiye kumva ko Perezida Kagame hari byinshi agejeje ku Banyarwanda ndetse ko akwiye gushyigikirwa aho kurwanywa. Yasabaga abamurwanya (Kagame) kurekera aho.
Yagize ati: “Abantu banga u Rwanda n’umukuru wa rwo kubera “iterambere”, nibabireke ntakamaro. Ahubwo barwanye abayobozi b’abicanyi n’abadashaka demokarasi”. Yabitangaje ku wa 21 Werurwe 2016.
Muri Mutarama uyu mwaka, Twagiramungu yarongeye Ati: “Iki ni igitego mu bihugu bitatu byahoze biyoborwa n’abakoloni b’Ababiligi (Burundi, RD Congo, Rwanda) “ aha yashimaga inyubako ya Kigali Convention Center, yubatse ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali.
Twagiramungu ubu uba mu buhunzi mu Bubiligi yakomeje gushimangira ko naho aba nta mutekano uhagije ahafitiye, dore ko mu 2014, yitangarije ko yarusimbutse.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


