Kuri uyu wa 13 Gashyantare 2021, i Kigali hateraniye inama y’umutekano yahuje intumwa zaturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo na bagenzi bazo bo mu Rwanda.
Intumwa zavuye muri RDC zari ziyobowe n’Umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida Félix Tshisekedi, François Beya Kasonga.
Beya mu butumwa bwe bwerekeye iyi nama, yagaragaje ko hari amahanga atifuza ko u Rwanda na RDC byagirana ibiganiro cyangwa ngo bifatanye gushakira hamwe umuti ibibazo bihuriyeho.
Kuri we, impamvu yazanye n’itsinda yari ahagarariye i Kigali, ni ukugira ngo bavuguruze aya mahanga. Ati: “Twaje hano kugira ngo duhinyuze Isi yose, by’umwihariko abo mu burengerazuba, badashaka ko tuganira cyangwa ngo dukorere hamwe.”
Yakomeje ati: “Turi hano ngo tubabwire ko turi umwe kandi nta makimbirane twifuza hagati yacu.”
Iyi nama ibaye nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Tshisekedi tariki ya 19 Mutarama 2021 n’intumwa zaturutse mu Rwanda zirimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura.


