DG Rugigana Evariste (hagati), uwahoze ayobora RURA (ibumoso) n'abandi bafite aho bahurira n'uru rwego

Twakoraga nk’abashaka amafaranga gusa: Umuyobozi wa RURA

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’urwego ngenzuramikorere (RURA), Rugigana Evariste, yatangaje ko abakozi barwo bahanaga abatwara ibinyabiziga hirya no hino mu gihugu kurusha ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yemeza ko byasaga n’aho bari bagamije kwinjiza amafaranga gusa.

Ibi Rugigana yabivuze kuri uyu wa 21 Nzeri 2023 ubwo we na bagenzi be bo muri RURA bisobanuriraga imbere y’abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, ku bibazo byagaragaye birimo guca amafaranga menshi abatwara ibinyabiziga bafatirwa mu makosa.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yabajije uko byagenze ngo umuntu umwe ajye acibwa amande inshuro ebyiri, na yo akaba menshi. Ati: “Abantu baribaza bati ‘Ese RURA yasimbuye Polisi mu muhanda? Ese umuntu umwe guhanirwa inshuro ebyiri ku ikosa rimwe’, aha dufite table igaragaza uko Polisi ica ibihumbi 10, mwe mugaca 60, ahandi Polisi yaciye 10, mwe mugaca 50, hari aho baca 10 mugaca 100, hari n’aho muca za 200 n’andi.”

Muhakwa yakomeje abaza abayobozi n’abakozi bo muri uru rwego impamvu umuturage arengana. Ati: “Izo regulations zijyaho, cyo kimwe n’amategeko ya Polisi, ni mwe mwagombaga kwikomforuma ku mategeko ya Polisi cyangwa ni mwe Polisi yagombaga kwikomforuma ku mategeko yanyu ? Kuki umuturage ahanwe kabiri ku ikosa rimwe?”

Depite Ntezimana Jean Claude yabajije niba uru rwego rwarasubije abaciwe amafaranga inshuro ebyiri. Ati: “Na Polisi ubwayo ntabwo ica amafaranga angana gutya. Ariko noneho mugacunga ikintu Polisi ihana, namwe mukaba ari cyo muhana ku buryo umuntu ahanirwa icyaha kimwe n’inzego ebyiri zikorera mu gihugu kimwe. Uno munsi bikarinda gukosorwa, ubu se abantu baciwe ayo mafaranga mwarayabasubije?”

Uyu mushingamategeko arabona ko n’ubwo RURA ivuga ko iki kibazo yagikemuye, amande akiri hejuru. Ati: “Kubera iki mubona harimo gukabya, aho harimo ibiciro bizamutse kuri uru rwego, niba Polisi ivuga ngo iki cyaha gihanirwa aya mafaranga, mwebwe ugasanga muyakubye inshuro 10? Ibihano biracyari hejuru cyane ku buryo usanga abantu bafite ubwoba bwa RURA gusumba n’ubwo bafite kuri Polisi.”

Depite Bakundufite Christine yavuze ko aya mande arenze ubushobozi bw’abayacibwa. Ati: “Batubwire, ibi biciro by’ibi bihano biba byashingiye kuki ? Iyo urebye uba ubona rwose RURA ihana yihanukiriye cyangwa ikubita itanababariye. Ntabwo wafata taxi voiture ngo uyice ibihumbi 400 ngo ni uko ubonye yakoze ikosa riguca ibihumbi 200. Nk’uko mugenzi wanjye yari abivuze, mu by’ukuri, moto wayica ibihumbi 200, ibihumbi 400, wakumva ko uwo muntu mu muhanda ashobora gukura hehe ayo mafaranga?”

Umuyobozi wa RURA yemeje ko koko bisa n’aho uru rwego rwashakaga amafaranga gusa. Ati: “Urebye ukuntu RURA twakoraga, turabivuga, ni ukuvuga twakoraga nk’abantu bashaka amafaranga gusa. Ni yo mpamvu mwabonaga ahantu hose, mu turere hari abantu bahagarika imodoka. Twakoraga nka Polisi muri make.”

Abadepite bamuciye mu ijambo, bose bavugira hamwe bati “Mwayirushaga” bamwereka ko RURA yacaga abafatirwa mu makosa amafaranga menshi kurusha Polisi.

Uyu muyobozi yahise yemera ibyo abadepite bavuga, agira ati: “Ibyo muvuga rero ni byo. Ukuntu twakoraga babonaga ko ari akajagari, dufata abantu ku muhanda, ukagera muri gare ugafata umuntu, ukamuhana, twebwe tukishimira ko turi kwinjiza amafaranga. Ariko ubu ngubu ni ukuvuga ngo turabivuga, mubyumve, n’ubu ngubu mugiye ku muhanda murabona ko abakozi ba RURA bagenda bafata abantu, bahana, baragabanyutse.”

Rugigana Evariste ayobora RURA kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri 2023. Abadepite bamubwiye ko kuba yarahawe iyi nshingano ari uko guverinoma ifite icyizere cy’uko azakemura ibibazo nk’iki, baboneraho kumusaba ko yazasohoza ubutumwa nk’uko abyitezweho.

DG Rugigana Evariste (hagati), uwahoze ayobora RURA (ibumoso) n'abandi bafite aho bahurira n'uru rwego
DG Rugigana Evariste (hagati), uwahoze ayobora RURA (ibumoso) n’abandi bafite aho bahurira n’uru rwego

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Twakoraga nk’abashaka amafaranga gusa: Umuyobozi wa RURA
    Turabashimiye kutumenyesha amakuru yigezi ntacyo nubwo babijemo twarashize bari bakabije gusogota abaturange gewe kugiti cyange.shimiye abadepite.rwose RURA nibabi cyane.yatuma.banki.igutereza.cyamunara.go.bagufache.umuntu.adafitectk.umwe.mubantu.18.ibihumbi.200000.bakabikwandikira.ntanisoni.bibateye.

  2. Twakoraga nk’abashaka amafaranga gusa: Umuyobozi wa RURA
    Ubwo nyine abaturage bazajya bategereza igihe PAC yavuze kugira go barenganurwe.Abayobozi nkabo bazajye baryozwa ama,osa bakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *