Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko umugabo witwa Twibanire Emmanuel wasimbutse inyubako y’Inkundamahoro y’i Nyabugogo akitaba Imana, yari afite ikibazo cyo mu mutwe.
Mu ma saa yine y’ejo ku wa Gatanu tariki 13 Kanama ni bwo Twibanire w’imyaka 40 y’amavuko yasimbutse ku nkundamahoro aturutse mu igorofa rya gatandatu ahita apfa.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje ko Twibanire ukomoka mu murenge wa Nyakabanda w’akarere ka Nyarugenge yiyahuye.
Ati: “Amashusho ya camera arerekana ko yiyahuye aturutse mu igorofa akikubita hasi, agahita apfa. Amashusho kandi yagaragaje ko nta muntu yagwiriye.”
Dr. Murangira yakomeje avuga ko umuryango wa Twibanire Emmanuel wavuze ko yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, ndetse ko iby’ubwo burwayi byemejwe n’ibitaro bivura indwara zo mu mutwo by’i Ndera aho yari asanzwe ahivuriza.
Ati: “Umugore we ndetse n’abo bavukana bemeje ko yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire, ndetse ko hari n’igihe yari yaragerageje kwiyahura ariko biranga.”
Twibanire yabaye umuntu wa kane wiyahuriye ku nyubako y’Inkundamahoro muri uyu mwaka, uwaherukaga akaba ari umunyamategeko Ntwari Bukuru.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


