Ishyirahamwe riharanira Uburenganzira bw’Abanyamulenge ryitwa Twirwaneho riravuga ko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyaba kigiye kwihuza n’icy’u Burundi (FDNB) mu kwitegura kugaba ibitero ku bo mu bwoko bw’Abanyamulenge muri Kivu y’Epfo. Twirwaneho yatanze impuruza ko abasirikare ba FARDC baherutse kwihuza n’abasirikare b’u Burundi, bitegura kugaba ibitero ku Banyamulenge bo muri Kivu y’Epfo. Iri shyirahamwe rivuga ibi bikorwa byo kwitegura kugaba ibitero ku Banyamulenge, byatangiye mu minsi ishize tariki 10 Nyakanga 2022 aho bamwe mu basirikare b’u Burundi bagera muri 250 bagaragaye bambuka umugezi wa Rusizi baza guhura n’ingabo za FARDC ubu hakaba habarwa abasirikare bagera mu 1 500 bari za Uvira. Iri tangazo rivuga ko ubwoko bw’Abatutsi b’Abanye-Congo [Abanyamulenge] ari bo bibasirwa cyane, ndetse ko aba basirikare ntakindi kibagenza atari ukwivugana Abanyamulenge batuye mu Misozi ya Minembwe no kubasahurira imitungo yabo. Iri tangazo rigira rivuga ko bisa nkaho bari gutegurwa Jenoside igomba gukorerwa Abakongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi.


