Twirwaneho na Gumino barashinjwa kwica abaturage barindwi

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa Mai Mai-Bilozebishambuke, Nabulizi Aimable, avuga ko kuwa 17 Kanama uyu mwaka abaturage barindwi bishwe na Twirwaneho na Gumino, bicirwa muri kariyeri bacukuramo amabuye y’agaciro iri ahitwa Bikarakara iherereye mu birometero 13 uvuye mu isanteri ya Minembwe.

Ni mu mirwano yasakiranyije iyi mitwe yombi yabereye muri gace ka Bikarakara muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, inakomerekeramo abandi baturage batatu nk’uko Nabulizi yabitangarije VOA dukesha iyi nkuru.

Nabulizi ati ” Baje (Twirwaneho na Gumino) gutera mu cyakare ahantu hacukurwa amabuye y’agaciro bica abantu barindwi bakomeretsa abandi baturage batatu, banatwika inzu 120. Baje kugaruka nimugoroba batwika izindi, ubu turabara izihera kuri 300 batwitse hariya.”

Ibi birego Twirwaneho ishinjwa ko hari abaturage yiciye muri kariyeri z’amabuye y’agaciro binyomozwa na Kamasa Ndakize, Umuvugizi wa Twirwaneho.

Ndakize avuga ko mu mirwano yabaye aho Bikarakara na Kijombo barimo barwana na Mai Mai na Red Tabara nta baturage, barwanye nabo.

Yagize ati ” Twarwanye n’abaje kunyaga inka mu mihana yacu za Karangara, turabajyana tubageza za Bikarakara niba abo baguye mu mirwano nk’uko babyita ubwo bari abarwanyi.”

Umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu Minembwe, Ruvuzangoma st Cadet, yemeza ko habaye imirwano ariko nta makuru bafite ko hari abaturage baguye muri iyo mirwano kuko aho yabereye ari kure naho bari.

Aka karere k’imisozi miremire ya Fizi, Uvira na Mwenga kuva mu mwaka wa 2017 kibasiwe n’imitwe yitwaje ibirwanisho y’Abarundi n’Abakongomani yica abaturage, ikabasahura abatungo ndetse igatwika n’amazu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Twirwaneho na Gumino barashinjwa kwica abaturage barindwi
    Gumumino na twirwaneho ni force d’auto defence civile. Iyo batewe barivuna, bamaze imyaka irenga 5 baratererranwe ns reta ya kongo, ibintu, abantu n’ imidugudu y’ imurenge byarahegeshwe. Ubyo byakozwe na Mai mai ufatanyije na red tabara, na FDRL dous lw patronage ya ya FARDC na RETA ya tchisekedi.hate speeches ns propagande zao kwanga avanyamurenge binyuze muri social media no mubinyamakuru bitandukanye byatije umurindi jenocide yakorewe abanyamurenge bazira uko baremwe!
    None bwiza nkaho mwashoshohe muranze muguye mu mutego wa babisha peee! Birababaje.

  2. Twirwaneho na Gumino barashinjwa kwica abaturage barindwi
    Gumumino na twirwaneho ni force d’auto defence civile. Iyo batewe barivuna, bamaze imyaka irenga 5 baratererranwe ns reta ya kongo, ibintu, abantu n’ imidugudu y’ imurenge byarahegeshwe. Ubyo byakozwe na Mai mai ufatanyije na red tabara, na FDRL dous lw patronage ya ya FARDC na RETA ya tchisekedi.hate speeches ns propagande zao kwanga avanyamurenge binyuze muri social media no mubinyamakuru bitandukanye byatije umurindi jenocide yakorewe abanyamurenge bazira uko baremwe!
    None bwiza nkaho mwashoshohe muranze muguye mu mutego wa babisha peee! Birababaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *