Muraho neza se! mfite umwana w’umuhungu ufite imyaka ibiri n’igice, uko uyu mwana yavutse ni amateka maremare, kuko n’ubu iyo mbyibutse bituma nibaza byinshi.
Mu by’ukuri, hari ku itariki ya 24 Gicurasi 2014, ubwo habaga final ya Champions League, nari umufana na Real Madrid ukomeye, mu gihe abandi bafanaga Atletico Madrid baririraga mu myotsi.
Twari dufite ikigare kirimo abantu b’ingeri zose, ubwo Real yari imaze kwegukana intsinzi, twakoze isabane turishima turanywa turarya, ntabwo nari menyereye kunywa inzoga, aho nahaboneye inshuti y’umusore, tumaze gushira inyota twararyamanye muri lodge yako kabari ku buryo na njye ntekereza nkumva ahari nari nasaze.
Ubwo nicuraga nka saa kumi z’igitondo nibwo nibutse ko ndyamye mu gasozi, nahagurutse ntanguranwa no gucya ngo hatagira umbona nsohoka aho, umusore twararanye sinamumenye, nagerageje no kuneka ariko narahebye mu bo twari kumwe none rero basomyi ba bwiza.com ndifuza ko mungira inama kuko ubu ndi mu ntekerezo nyinshi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwana wanjye, ajya ambaza ngo papa ari he, araza ryari, aranzanira iki? iyo mu rugo haje umugabo aba azi ko ari we papa we, ni muto ariko ndibaza icyo nzamubwira nakura kikanyobera, kandi azabimbaza ndabiteganya.
Kubera ishyano naboneye muri uyu mukino, umwana wanjye namwise Madrid kugirango nzajye mbasha kwibuka ayo mateka.
Kuva uwo munsi sinongeye gusoma ku nzoga, n’uwo munsi bayintereyeho ni nkaho aribwo bwa mbere navuga ko nari nywereye inzoga mu kabari, ubundi najyaga nsomaho mu rugo nabwo gake ntarenze n’ikirahure, naratwise rwose mbyara neza, numva nabyishimiye, kuko ibyabaye byose nabigizemo uruhare kandi n’umwana wanjye ndamukunda cyaneeeee!!!!
Mungire inama, icyo nakora ngo nzabashe kubona icyo nsubiza umwana wanjye, kuko arabimbaza bya cyana nkamubeshyabeshya.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


