U Bubiligi bwahaye ubuhungiro abakinnyi b’u Burundi batorokeye mu Gikombe cy’Isi

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Bubiligi yahaye ubuhungiro abakinnyi 10 bari bagize ikipe y’igihugu y’u Burundi ya Handball, mbere yo gutorokera mu Gikombe cy’Isi cyaberaga muri Croatia.

Mu byumweru bitatu bishize ni bwo bariya bakinnyi batorokeye i Belgrade, ahaberaga Igikombe cy’Isi cya Handball cy’abatarengeje imyaka 19.

Nyuma yo gutoroka bahise basaba ubuhungiro mu gihugu cy’u Bubiligi nk’uko Leta y’iki gihugu ibyemeza.

Amakuru y’uko abakinnyi b’u Burundi bamaze guhabwa ubuhungiro yemejwe n’ibiro by’Umunyamabanga wa Leta y’u Bubiligi ushinzwe ubuhunzi n’abinjira, Nicole de Moor.

Uyu biciye mu muvugizi we, Sieghild Lacoere yagize ati: “Sinshobora kugira icyo mvuga ku madosiye yihariye, ariko Abarundi benshi bageze mu Bubiligi bari mu nshingano za Croatia.”

Byemejwe ko aba bakinnyi bamaze kwakirwa n’u Bubiligi mu gihe hari hashize ibyumweru bashakishwa na Polisi ya Croatia.

U Burundi bwasoje ku mwanya wa nyuma mu Gikombe cy’Isi cya Handball, nyuma yo guterwa mpaga mu mikino ya nyuma bwagombaga gukina.

Mu bakinnyi 13 bari babuhagarariye muri Croatia batatu bonyine ni bo bashoboye gusubira iwabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *