U Bubiligi: Ibya Moise Katumbi zongeye kubirwaniramo, passport ye yafatiriwe

Sangiza iyi nkuru

Iby’umunyapolitiki Moise Katumbi wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo imbwa zikomeje kubirwaniramo, aho kuri ubu pariki yo muri Halle-Vilvoorde mu gihugu cy’u Bubiligi yafatiriye passport ye bivugwa ko ifite utubazo.

Kuri uyu wa kabiri, itariki 28 Kanama nibwo ubutabera bw’u Bubiligi bwemeje aya makuru mu kiganiro na Politico.cd, aho bwemeje ko passport ya Moise Katumbi yafatiriwe kuko hari igice kimwe cyayo bikekwa ko atari umwimerere.

Passport ivugwa yafatiriwe n’ibiro byanjye ”, uwo ni uwungirije umushinjacyaha wa Pariki ya Halle-Vilvoorde, Gilles Blondeau.

Ubutabera bw’u Bubiligi bwanatangaje ko bwatangiye iperereza kuri Moise Katumbi kuri iyi dosiye.

Nabemerera ko PV (iperereza) yateguwe kuri bwana Katumbi kuko igice kimwe cya passport ye cyaketsweho ko atari umwimerere .”

Bubajijwe niba Moise Katumbi, uba mu Bubiligi kuva yava muri Congo, yaba ari mu Bubiligi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubutabera bw’u Bubiligi bwatangaje ko ntacyo bwasubiza kuri iki kibazo buvuga ko bizemezwa n’iperereza.

Asabwe kugira icyo avuga kuri iki kibazo, Olivier Kamitatu, umuyobozi wa cabinet ya Moise Katumbi, yasubije ko ntacyo ubutabera bw’u Bubiligi burabatangariza kubw’ibyo ntacyo babivugaho.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *