Mu gihe iki kibazo cyasaga nk’icyazanye igitotsi mu mubano wari usanzwe ari mwiza kandi ugaragara neza hagati ya Kinshasa na Bruxelles, kuva Félix Tshisekedi yagera ku butegetsi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yahakanye yivuye inyuma ko hari ikihishe inyuma y’isaka riherutse gukorwa mu begereye Perezida Felix Tshisekedi mu Bubiligi.
Mu butumwa yagejeje ku banyamakuru mu Bubiligi ku wa Gatatu, itariki ya 21 Ukwakira, Prévot yamaganye icyo yise ‘campagne’ yo kugoreka amakuru ishobora kwangiza umubano w’ibihugu byombi.
Ati: "Kandi kubera ko bamwe babonye ko bikwiye guhuza isaka riherutse gukorwa n’ubucamanza bw’u Bubiligi n’aho duhagaze ku kibazo cy’iburasirazuba bwa DRC, ndashaka kuvuga hano, n’imbaraga kandi mu buryo bwumvikana, ko nta sano riri hagati y’ibyo byombi. Nta kintu na kimwe cyateguwe, nta kintu na kimwe cyateganijwe mbere na diplomasi y’u Bubiligi, binyuranye n’ibihuha bimwe bidafite ishingiro kandi biteye isoni."
Nk’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi abitangaza, ngo iyi nzira y’amategeko ntabwo yatangijwe ku gitutu cya Guverinoma y’u Bubiligi. Ni muri urwo rwego, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi ndetse yemeza ko atagomba kugira icyo atangaza ku kuri dosiye ikomeje gukurikiranwa n’ubutabera. Yagaragaje ariko ko ahangayikishijwe n’uko politiki ishobora gukoreshwa muri ibyo bintu.
Prévot yavuze ko ubutabera bw’u Bubiligi bwigenga rwose budakoreshwa n’ubutegetsi.
Ati: “Kubera iyo mpamvu, nta bisobanuro mfite kuri iyi gahunda, nubwo, nkanjye nka Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, nshobora kubabazwa n’ibisobanuro byatanzwe na bamwe kugira ngo bakore inkuru zabo mbi, bishoboka ko zigamije guhungabanya imibanire ikomeye y’ibihugu byombi hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Bubiligi".
Usibye ibibazo cy’ubucamanza, Maxime Prévot yamaganye ikwirakwizwa ry’amakuru menshi abona ko adafite ishingiro, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, kuri icyo kibazo.


