Abagizi ba nabi batamenyekanye bibye amasasu ibihumbi n’ibihumbi yari ari mu ikamyo ashyiriwe ikigo cy’igisirikare cy’igihugu (Bundeswehr) mu Mujyi wa Burg muri Saxony-Anhalt nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Budage kuri uyu wa Kabiri.
Biravugwa ko ubujura bwabaye ku wa Kabiri, itariki 25 Ugushyingo, nk’uko minisiteri y’ingabo yabihamirije igitangazamakuru cya leta MDR n’ikinyamakuru Der Spiegel gisohoka buri cyumweru.
Nk’uko amakuru avuga, ikamyo ya gisivili yari itwaye amasasu, ariko umushoferi ahagarara nijoro kuri hotel i Burg, aparika ikamyo muri parikingi idafite umutekano.
Bukeye bwaho mu gitondo, ubwo ikamyo yageraga mu kigo, byaje kugaragara ko amasasu amwe yabuze.
Spiegel yatangaje ko nyuma yo gusuzuma urutonde rw’ibyari mu ikamyo, hamenyekanye ko hafashwe amasasu agera ku 10,000 ya masotera (pistolets) n’amasasu 9.900 y’imbunda ndende akoreshwa mu myitozo yabuze.
Minisiteri y’ingabo yavuze ko iki ari ikibazo bafatana uburemere, ivuga ko amasasu nk’aya atagomba kugwa mu biganza bibi.


