U Budage bukomeje gutekereza kuri gahunda nk’iyo u Bwongereza bwari bufitanye n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe mu Budage hagenda hiyongera impaka kuri politiki yo gusubiza iwabo abimukira bahageze mu buryo butemewe, komiseri ushinzwe abinjira n’abasohoka, Joachim Stamp yakomoje ku bijyanye no kohereza abimukira mu Rwanda niba hari ibibazo byo kubasubiza mu gihugu cyabo.

Aganira mu kiganiro cyanyujijwe kuri podcast kuri uyu wa Kane, Stamp yavuze ko abimukira baza mu Budage banyuze mu Burusiya na Belarus bashobora koherezwa mu gihugu cya Afurika y’iburasirazuba nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.

Yasobanuye ubwinshi bw’abimukira bava mu bihugu byombi ari bimwe mu bigize gahunda ya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin na mugenzi we wa Belarus, Aleksandr Lukashenko, yo gushoza intambara y’ubundi bwoko ku Burengerazuba.

Stamp yavuze ko aba bombi “bohereza nkana abimukira ku mupaka w’iburasirazuba w’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi”, akomeza avuga ko bishoboka ko bri mu mugambi wo kuzuza impunzi z’Abanyasiriya, Abanyayiraki, na Afghanistan mu Burayi banyuze i Minsk na Moscou.

Stamp, umwe mu bagize ishyaka riharanira demokarasi (FDP), yavuze ko Guverinoma y’u Budage ishobora gukoresha gahunda nk’iyo u Bwongereza bwari bufite yo kohereza abimukira mu Rwanda mu gihe dosiye zabo zikigwaho.

Guverinoma z’u Bwongereza zagiye zisimburana zari zageze ku masezerano yo kohereza umubare munini w’abasaba ubuhungiro mu Rwanda. Icyakora, iyi gahunda yaje guteshwa agaciro n’ubuyobozi bushya buyobowe n’Ishyaka ry’Abakozi rivuga ko itemewe n’amategeko nyuma y’uko Minisitiri w’intebe Keir Starmer ageze ku butegetsi.

Gusubiza iwabo abimukira bimaze kuba ingingo ishyushye mu Budage nyuma y’igitero cy’icyuma cyahitanye abantu mu Mujyi wa Solingen cyagabwe n’umuntu wari wasabye ubuhungiro w’Umunyasiriya akabwimwa wari utegereje koherezwa.

U Budage bukaba butajijinganya no gusubiza iwabo abantu bahunze ahantu hateye akaga ubuzima bwabo, k’aho buherutse gusubiza muri Afghanistan abantu 28 bari barahunze ubwo Abatalibani bafataga ubutegetsi mu 2021.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *