Umuyobozi w’ikigo cya polisi gishinzwe ubugizi bwa nabi (BKA) mu Budage yatangarije ku Cyumweru ikinyamakuru Bild cyo mu Budage ko kugeza ubu muri uyu mwaka wa 2025 bamaze kubarura drones zisaga 1000 zinjiye mu kirere cy’igihugu mu buryo butemewe.
Umuyobozi wa BKA, Holger Münch, yavuze ko kugaragara kw’indege zitagira abapilote byerekana ko uko ibintu bimeze biteje “akaga gakomeye.”
Minisitiri w’Intebe, Friedrich Merz, mu Kwakira yavuze ko Guverinoma y’u Budage yemera ko u Burusiya buri inyuma y’indege nyinshi zitagira abadereva zavogereye ikirere cy’u Budage.
Münch yabwiye Bild ko bidashobora gutekerezwa “100% ko byanze bikunze” indege zose ziteye amakenga ziyoborwa n’u Burusiya. Icyakora, yavuze ko akeka ko indege zitagira abadereva ziyobowe n’umuntu wa Leta ugamije guteza urujijo mu Budage.
Indege zitagira abadereva zagaragaye ku bibuga by’indege bya Berlin na Munich muri uyu mwaka zahungabanije imikorere y’ibibuga by’indege by’u Budage, habaho guhagarika ingendo no gutesha umutwe abagenzi.
Urugero, ikibuga cy’indege cya Munich cyahagaritse ibikorwa byo kugenzura ikirere ku itariki ya 3 Ukwakira ubwo umujyi wakoraga ibirori byamamaye ku Isi nka Oktoberfest.
Mu Gushyingo, ikibuga cy’indege cya Brandenburg i Berlin nacyo cyagombye guhagarika ibikorwa amasaha agera kuri abiri kubera indege zitagira abadereva.
Indege zitagira abaderevu kandi rimwe na rimwe zigaragara hejuru y’ibikorwa bya gisirikare by’u Budage.


