Ikipe y’Igihugu y’u Budage yasezerewe mu mikino y’Igikombe cy’Isi gikomeje kubera muri Qatar, nyuma yo gutsinda Costa Rica ibitego 4-2 bitagize icyo biyimarira.
Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya u Budage busezererwa mu Gikombe cy’Isi butarenze umutaru, dore ko n’icyo muri 2018 na bwo bwasezerewe butarenze itsinda.
Iyi kipe ifite Igikombe cy’Isi cya 2014 yasabwaga gutsinda Costa Rica, ariko ikanategereza ko Espagne bari mu tsinda rimwe iyitsindira u Buyapani kugira ngo ibone itike ya ? cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi.
Ibitego bya Serge Gnabry, Kai Havertz watsinze bibiri na Niclas Fullkrug watsinze agashinguracumu ni byo byafashije Abadage kwegukana intsinzi imbere ya Costa Rica, gusa ntibyari bihagije kuko Espagne bari bizeyeho ubufasha yatunguwe n’u Buyapani bukayitsinda ibitego 2-1.
Alvaro Morata ni we wafunguriye Espagne amazamu mu gice cya mbere cy’umukino (ku munota wa 11); mbere y’uko mu gice cya kabiri cy’umukino u Buyapani bwishyura iki gitego bukanabona icy’intsinzi biciye kuri Ritsu Doan na Ao Tanaka.
U Budage bwasezerewe mu gihe bwanganyaga amanota ane na Espagne, gusa bombi bagatandukanywa n’umubare w’ibitego bari bazigamye.
U Buyapani bwasoje imikino yo mu tsinda rya gatanu ari bwo bwa mbere n’amanota atandatu, muri ? cy’irangiza bukaba bugomba guhura na Croatie yabaye iya kabiri mu tsinda rya gatandatu.
Ni mu gihe Espagne yabaye iya kabiri mu tsinda igomba kwisobanura na Maroc yabaye iya mbere muri iryo tsinda.


