U Budage, Pologne na Sweden nabyo byihimuye ku Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Ibihugu by’u Budage, Pologne na Sweden nabyo byirukanye umudipolomate w’Umurusiya muri buri ambasade y’iki gihugu muri ibyo bihugu, mu rwego rwo gusubiza iyukanwa ry’abadipolomate babyo u Burusiya bwirukanye mu cyumweru gishize.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Budage, mu itangazo ryo kuri uyu wa Mbere, yavuze ko icyemezo cy’u Burusiya cyo kwirukana abadipolomate bo mu bihugu bigize EU, barimo umwe wo muri Ambasade y’u Budage ritatangiwe ibisobanuro.

“Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga byatangaje uyu munsi ko umukozi wa Ambasade y’u Burusiya i Berlin adahawe ikaze (persona non grata),” ibi ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nk’uko tubikesha Al Jazeera.

U Burusiya bwirukanye abadipolomate b’u Budage, Pologne na Sweden bubashinja kwitabira imyigaragambyo yo gushyigikira umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Vladimir Putin, Alexey Navalny.

Kuri uyu wa Mbere, itariki 08 Gashyantare kandi, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Pologne nayo ibinyujije kuri twitter yatangaje ko yasabye umwe mu bakozi ba ambasade y’u Burusiya kuva muri iki gihugu.

Ni nako byagenze mu gihugu cya Sweden nacyo cyamenyesheje u Burusiya ko umwe mu bakozi ba ambasade yacyo aza gusabwa gusubira iwabo.

Sweden nayo ikaba yatangaje ko biri mu rwego rwo gusubiza igikorwa u Burusiya buherutse gukora cyo kwirukana umudipolomate wacyo wari mu kazi ke nk’uko byemejwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Ann Linde.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya ikaba yatangaje ko iri yirukanwa ry’abadipolomate babwo nta busobanuro rifite kandi ubu atari ubucuti nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Interfax.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *