Urukiko rwo mu Budage rwakatiye Anwar Raslan wahoze ari umukoloneli wa Siriya, igifungo cya burundu azira kuba yarakoze ibyaha byibasiye inyoko muntu muri gereza y’i Damas mu myaka icumi ishize.
Kuri uyu wa Kane, icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga cya Koblenz kigaragaza intambwe ya mbere iganisha ku butabera ku Banyasiriya batabarika bahohotewe na guverinoma ya Perezida Bashar al-Assad mu gihe cy’intambara imaze imyaka isaga icumi.
Urukiko rwa Koblenz mu itangazo rigenewe itangazamakuru rwagize ruti: “Imfungwa yakatiwe igifungo cya burundu kubera ubwicanyi, iyicarubozo, kwambura uburenganzira bw’ubwisanzure, gufata ku ngufu no gusambanya ku gahato.”
Nirwo rubanza rwa mbere rw’inshinjabyaha ku Isi ku iyicarubozo riyobowe na leta muri Siriya, kandi Raslan, ufite imyaka 58, ni we muyobozi wo mu rwego rwo hejuru wahoze muri guverinoma uburanishijwe ku marorerwa yakoreweyo.
Abashinjacyaha bavuze ko Raslan yahagarariye “iyicarubozo rishingiye kuri gahunda kandi rikabije” ry’abantu barenga 4000 muri gereza ya Al-Khatib mu murwa mukuru wa Siriya hagati ya Mata 2011 na Nzeri 2012, bikaviramo nibura abantu 58 urupfu.
Al Jazeera dukesha iyi nkuru ivuga ko Raslan yakoze ku butegetsi bwa al-Assad mu gihe imyigaragambyo yo kwamagana yamaganaga ubutegetsi bwe yarwanyijwe hakoreshejwe imbaraga z’umurengera.
Uyu kandi yakoze imyaka 18 mu nzego z’ubutasi za Siriya, aho yazamutse mu ntera aba umuyobozi w’iperereza ry’imbere mu gihugu, nk’uko byatangajwe n’umushakashatsi w’Umudage watanze ubuhamya mu rubanza.


