Leta y’u Bufaransa yatangaje ko iteganya kubaka ku butaka bw’icyo gihugu urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni icyemezo u Bufaransa bwatangaje nyuma y’uko muri 2021 Perezida Emmanuel Macron wabwo yemeye ko hari uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezidansi y’u Bufaransa mu itangazo iheruka gusohora, yavuze ko urwibutso iki gihugu giteganya kubaka ruzubakwa i Paris, ku gice cy’ibumoso cy’inkombe y’uruzi rwa Seine. Ni agace kari hafi ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya kiriya gihugu.
Uru rwibutso kandi ruzaba ruri hakurya y’urundi rw’abazize ubwicanyi bwakorewe abanya-Roumanie mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Leta ya Roumanie ndetse n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bafata nka Jenoside.
U Bufaransa buvuga ko igitekerezo cyo kubaka ruriya rwibutso kiri mu rwego rwo “guha icyubahiro kigaragara kandi gihoraho abishwe [muri Jenoside yakorewe Abatutsi].”
Perezidansi yabwo yunzemo ko isoko ryo kubaka ruriya rwibutso rizatangwa mu mpera za Gicurasi uyu mwaka.
Perezida w’umuryango IBUKA mu Bufaransa, Kabanda Marcel, yatangaje ko icyemezo cyo kubaka ruriya rwibutso u Bufaransa bwafashe ari “ingenzi cyane”.
Yunzemo ko “ni ikimenyetso cy’uko u Bufaransa bwemera amateka yabwo. Ni ikimenyetso cyo gucubya amateka ari hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, ndetse no guturisha imitima y’abacitse ku icumu rya Jenoside.”
Muri 2021 Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda n’u Bufaransa bari mu nzira zo kuzahura umubano wabo, ndetse ko hari ibikorwa byinshi byarimo bikorwa muri uwo mujyo.
Nyuma y’imyaka myinshi y’umwuka mubi, muri uwo mwaka itsinda ry’abahanga mu mateka ryashyizweho na Macron ryagaragaje ko hari uruhare u Bufaransa bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Raporo y’izo mpuguke ivuga ko “U Bufaransa bwitwaye buhumyi” mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yarimo itegurwa, ndetse buyigiramo “uruhare ntagereranwa.”
Iyo raporo yiswe iya Duclert cyakora cyo ivuga ko nta kimenyetso cyigeze cyerekana ko u Bufaransa bwagize uruhare mu bwicanyi.


