7f480e4d824faaef672b83a50ee560a4

U Bufaransa buhangayikishijwe n’umudipolomate wabwo umaze iminsi afungiwe muri Mali

Sangiza iyi nkuru

Hagati muri Kanama, ubuyobozi bwa Mali bwatangaje ko bwaburijemo “kugerageza guhungabanya inzego za Repubulika.” Abasirikare benshi, barimo abajenerali babiri, barafashwe. Mu bashinjwa kugira uruhare muri uku “kugerageza” guhungabanya ubutegetsi, harimo n’Umufaransa wavuzwe nk’umwe mu batangije iki gikorwa. Paris irabihakana kandi igaragaza ko ihangayikishijwe n’uyu mudiplomate wabwo.

I Paris, ngo hari impungenge zikomeye z’umwenegihugu w’u Bufaransa umaze  ibyumweru birenga bibiri afungiwe i Bamako. Ari mu maboko y’inzego z’ubutasi za Mali, afungiwe ahantu hataramenyekana  nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ivuga.

Ubutegetsi bw’iki gihugu bumushinja kuba intasi ndetse n’umwe mu bateguye “kugerageza guhungabanya umutekano” w’igihugu. U Bufaransa bwakomeje gusubiza ko ibyo ari ibinyoma, bwamagana ibyo buvuga ko ari “ibirego bidafite ishingiro.”

Uyu muturage w’u Bufaransa ni umunyamabanga wa kabiri muri Ambasade y’u Bufaransa i Bamako, kandi “ifungwa rye ntiryemewe kandi nta shingiro rifite kubera ko ari umudipolomate”, nk’uko abategetsi b’u Bufaransa bakomeje bavuga.

 

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Abafaransa ntibakitwaze ibyo bashaka kwigira muri Afrika ngo bakomeze bayice.
    Ahubwo uwo mugome bamushyire mu gihome gikaze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *