Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yahuye na Emmanuel Macron w’u Bufaransa ku birindiro by’igisirikare cyo mu kirere mu nkengero za Paris kugira ngo bashyire umukono ku masezerano akomeye yo kugura ibikoresho by’ingabo zirwanira mu kirere by’u Bufaransa birimo indege z’indwanyi za Rafale, indege zigezweho u Bufaransa bwirata.
Perezidansi y’u Bufaransa yavuze ko aba bayobozi bombi bashyize umukono ku ibaruwa ishaka ko Kyiv igura indege z’intambara za Rafale zigera ku 100 “hamwe n’intwaro bifitanye isano”.
Mu rwego rwo kongerera ingufu Ukraine mu gihe ihanganye n’ibitero by’u Burusiya, ayo masezerano kandi arafungura inzira yo kubona ubwirinzi bushya bw’ikirere bwa SAMP-T burimo gukorwa ndetse na sisitemu ya radar na drones nk’uko bitangazwa na France24.
Perezidansi yongeyeho ko aya masezerano yasinyiwe ku birindiro by’igisirikare cyo mu kirere bya Villacoublay mu Bufaransa atari amasezerano yo kugura no kugurisha kandi biteganijwe ko azashyirwa mu bikorwa “mu gihe cy’imyaka 10”.
April 21, 2026
Your email address will not be published. Required fields are marked *
Comment *
Name *
Email *
Website
Save my name, email, and website in this browser for the next time I comment.
Δ