U Bufaransa buzagena ambasaderi wabwo mushya mu ruzinduko rwa Macron i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Perezida Emmanuel Macron yitezweho kuzagena ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda ubwo azahagirira uruzinduko mu minsi iri imbere mu rwego rwo gutera intambwe ya nyuma igamije gusubiza mu buryo imibanire y’ibihugu byombi itarigeze imera neza kuva Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yarangira.

Iyi nkuru ya ambasaderi mushya w’u Bufaransa mu Rwanda yatangajwe kuri uyu wa Gatanu n’ibiro by’umukuru w’igihugu mu Bufaransa nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.

Perezida Macron utegerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha, ngo arashaka gutera intambwe ya nyuma yo gusubiza mu buryo umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda rwakunze gushinja iki gihugu kugira uruhare muri jenoside.

Byitezwe ko Perezida w’u Bufaransa azavugira ijambo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Ese ashobora gutungurana agasaba imbabazi mu izina ry’u Bufaransa? ni ukubitega amaso.

Komisiyo yashyizweho na Perezida Macron yanzuye muri Werurwe ko u Bufaransa bwirengagije ibimenyetso byagaragazaga ko jenoside irimo gutegurwa mu Rwanda, ariko raporo y’impapuro hafi 1000 yasohowe yahakanye ubufatanyacyaha muri jenoside kw’u Bufaransa.

Perezida Kagame ariko, ati “ Ibi bisobanuye byinshi”. Ibi yabitangaje mu kiganiro aherutse guha France 24 na RFI ubwo yari mu Bufaransa kuwa Mbere ushize.

Ubwo yabazwaga niba yiteze ko u Bufaransa buzatera n’intambwe bugasaba imbabazi, Perezida Kagame yavuze atabuhatira kuzisaba ariko buzisabye byaba ari byiza.

Imibanire ya dipolomasi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa yabaye mibi mu 2006 nyuma y’aho umucamanza w’Umufaransa, Bruiguiere asohoye impapuro zo guta muri yombi bamwe mu bayobozi b’u Rwanda kubera ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Imibanire yongeye gusubizwa mu buryo mu 2009, ku butegetsi bwa Perezida Sarkozy ibintu bisa nk’ibigenda neza kugeza mu 2011, ariko igihugu cy’u Bufaransa nta ambasaderi kigira I Kigali kuva mu 2015 nk’uko byemezwa na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *