Urukiko Rukuru rw’u Bufaransa rwatesheje agaciro impapuro zatanzwe mu 2023 zo guta muri yombi uwahoze ari Perezida wa Siriya, Bashar al-Assad, washinjwaga uruhare mu bitero byahitanye abasaga 1,000 mu 2013 mu mijyi ya Adra na Douma hafi ya Damasiko.
Urukiko rwavuze ko ubwo izo mpapuro zatangwaga, Assad yari akiri perezida bityo akaba yari afite ubudahangarwa mpuzamahanga, nubwo ibyaha byamuvugwagaho byari iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.
Ariko urukiko rwanagaragaje ko kuva Assad yakurwa ku butegetsi mu Ukuboza 2024 ubwo imitwe y’abarwanyi barwanira mu izina ry’Idini ya Islam bayoboraga imyigaragambyo bagafataga igihugu, ubudahangarwa bwe nk’umukuru w’igihugu bwahise buhagarara.
Umucamanza Christophe Soulard yavuze ko “impapuro nshya zo kumuta muri yombi zishobora gutangwa” kuko nta budahangarwa agifite.
Iperereza ryakorewe i Paris ryashingiye ku buhamya bw’abarokotse, abatorotse ubutegetsi bwa Assad n’amashusho yerekanwe.
Nubwo hari icyemezo cyo gutesha agaciro impapuro zatanzwe mbere, urubanza ruracyakomeje, ndetse muri Mutarama 2025 hatanzwe izindi mpapuro zo kumuta muri yombi ku byaha byo muri 2017.
Urukiko kandi rwasobanuye itandukaniro riri hagati y’ubudahangarwa bwite bwa Perezida (bwo mu gihe akiri ku butegetsi) n’ubudahangarwa bukomoka ku mirimo ashinzwe (bushobora kuvaho mu gihe habaye ibyaha bikomeye).
Assad n’umuryango we bivugwa ko bahungiye mu Burusiya nyuma yo gukurwa ku butegetsi. Intambara y’imyaka irenga 10 muri Siriya yahitanye abasaga ibihumbi 500 ndetse isiga miliyoni nyinshi zarahungiye mu bihugu bitandukanye.


